Inzego n'abantu batandukanye mu Rwanda bagiye guhembwa n'umuryango Isange Corporation

Sangiza iyi nkuru

Umuryango ukora ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza mu itangazamakuru rya Gikristo mu Rwanda, ugiye guhemba ababaye indashyikirwa muri uru rwego, barimi abanyamadini n’imiryango ya Gikristo n’abandi.

Ni mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’uyu muryango wa gikristo Cyitwa ‘ SIFA Rewards’, ukora ubaha igihembo cy’icyubahiro wita ‘Rewards’

Umuyobozi wa Isange Corporation, Ntigurirwa Pierre Claver avuga ko iki gihembo gitangwa mu rwego rwo kuzirikana ibyo umuntu aba yarakoze ku nyungu za sosiyete muri rusange atarebye ku ze ku giti cye.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2013. Icyo gihe uyu muryango washyikirije igihembo cy’icyubahiro Dr.Pastor Byirigiro Hesron uyobora Itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, kubera uruhare Itorero rye rigira mu kwakira neza abarigana.

Mu 2014, hahembwe amakorali atandukanye yakoze umurimo w’Imana hirya no hino mu matorero.

Mu 2015, hahembwe abanyamadini babaye indashyikirwa barimo nka Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Pastor Mpyisi Ezra, Rwanda Leaders Fellowship, Rwanda Prison Fellowship, Nyamata Hospital n’abandi.

Mu 2016 hahembwe polisi y’u Rwanda (RNP), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere(RGB), Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA), ibitaro bya Kabgayi, ikigo cyita ku bafite ubumuga HVP Gatagara, Umuryango w’ivugabutumwa muri Afurika (AEE) n’abandi.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abashyitsi baturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu(Minaloc), Komisiyo y’amatora(NEC), inama nkuru y’itangazamakuru(Media High Council), RMC, RRA, RGB, RDB,polisi , RDF, Peace Plan Rwanda, abanyamadini batandukanye n’abandi.
guhembwa

Iki gikorwa kiri gutegurwa ku nshuro ya gatanu bikazaba kuwa 1 Ukwakira 2017 i Kigali muri hoteli Marriott Hotel guhera i saa Cyenda. Ibi bihembo bizerekwa abanyamakuru, sosiyeti nyarwanda muri rusange ndetse n’amahanga.

Umuryango Isange Corporation umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda. Abo uteganya guhemba uyu mwaka ni RCS, IshuRi rya Tewolojiya rifite ireme ry’uburezi riri hejuru(Africa College of Theology College).

Hari kandi ADRA Rwanda, Amasezerano Community Bank, Caritas Rwanda, Inkurunziza Church, Lycée de Notre Dames de Citeaux School, Pastor Nyamutera Joseph, Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Rugamba Cyprien, Bishop Margaret Rwandamura, Nyiricyubahiro Myr Emmanuel Kolini na Serafim choir.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku rundi rutonde hari itorero rya Women Foundation Ministries Church na Prof.Rwigamba Balinda nka Rwiyemezamirimo watangije Kaminuza yigenga akanafasha abana batishoboye kwiga nta kiguzi abasabye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *