Abahanga mu by’ubuganga bavumbuye umuti ushobora kugwanya ibice 99% bya virusi itera Sida. Ibyo bishobora gutuma ibinyabuzima byo mu bwoko bwa bufite ibiganza “primates” birimo n’umuntu bishobora gukingirwa kwandura iyi virusi.
Iki gikorwa cyakozwe n’ikigo cya Amerika cyita ku buzima ‘US National Institutes of Health’ hamwe n’uruganda rw’imiti Sanofi nkuko bigaragara kuri BBC.
Ikigo gifasha kurwanya SIDA “International Aids Society” cyavuze ko kinezerejwe n’iyo ntambwe.
Uwo muti uzatangura kugeragezwa ku bantu mu 2018, harebwa ko ushobora gukingira umuntu ntiyandure cyangwa ukamuvura.
Umubiri w’umuntu usanga ugoye kurwanya virusi ya sida, kubera ko ikomeza guhindagurika, igahindura isura.
Uyu muti uvumbuwe wakwiyongera ku bundi buryo bwavumbuwe bwo kurwanya iyi virusi, burimo agakingirizo n’impeta ituma umuntu atandura iyi virusi.
Impeta irinda ubwandu bwa HIV ikunzwe n’abangavu

Burimo impeta yavumbuwe n’abahanga muri siyansi baravuga ko iyo mpeta ishyirwa mu gistina cy’umugore irinda virusi ya HIV ikunzwe cyane n’abangavu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abashakashatsi muri Amerika bavuga ko igerageza ryakorewe ku bangavu bashyizwemo impeta mu gitsina ibarinda ubwandu bwa virusi HIV itera Sida, ryagenze neza.
Ubundi bushakashatsi bwisumbuye buzakorerwa ku bangavu bo muri Afurika.
Abo bakobwa bakoresheje urugori rwa plastike, rurimo imiti isanzwe igabanya ubukana bwa SIDA, rwahinduwe buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.
Ibi birakorwa mu rwego rwo gushaka uburyo bwatuma abagore birinda ubwandu bwa HIV batagombye gutegereza ko abagabo bambara agakingirizo.
Igihe abahanga batangarizaga i Paris ibyagezweho n’ubushakashatsi, mu nama yiga ku ndwara ya SIDA, bavuze ko batewe imbaraga no kubona abakobwa bakoresheje uburyo bw’igeragerza barabukunze.
Abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-24 bagize kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubwandu bushya bwa HIV ku isi.
Hafi abantu 1.000 bandura HIV buri munsi mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu nama y’i Pari bwerekanye ko:
- 87% by’abakobwa bagaragaje imiti yabonekaga mu gitsina
- 95% bavuze ko iyo mpeta yoroshye kuyikoresha
- 74% bavuze ko batigeze batekereza kuri iyo mpeta mu bikorwa byabo bya buri munsi
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


