Diamond Platnumz yongeye guhuza urugwiro na Zari nyuma yo kumuca inyuma

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragaza urugwiro ari kumwe n’umukunzi we Zari mu isabukuru y’amavuko ye, Nyuma yo gutangaza ko ari se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umunyamideri Mobeto.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Zari yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 37. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuryango we.
Mu batunguranye bitabiriye ibi birori harimo Diamond Platnumz. Ni nyuma y’aho yemereye itangazamakuru ko yaciye inyuma Zari bamaze igihe mu rukundo, akabyarana na Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome.
Mu mashusho yagaragaye kumbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania, Diamond agaragara ashaka guha ibyishimo Zari ndetse akerekana ko amushyigikiye.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *