Cyangugu:Padiri Alphonse Kabera yitabye Imana, urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe

Sangiza iyi nkuru

Padiri Alphonse Kabera wakoreraga ubutumwa bwe muri paruwasi Katederale ya Cyangugu yishwe mu buryo butunguranye.
Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 aho yari atuye.
Amakuru yahererekanyijwe kuri Whatsapp agaragaza ko basanze yapfuye anigishijwe isume, yicajwe ku ntebe ye.

pdr
Padiri kabera

Akomeza avuga ko mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro , hari ababonye abasore bambaye amakanzu y’abadiyakoni binjiye iwe, ntihamenyekana igihe bahaviriye.
Nyuma ngo batwaye telefoni ye na mudasobwa bigendanwa.
Polisi y’u Rwanda, biciye ku muvugizi wayo mu ntara y’i Burengerazuba, IP Gakwaya Eulade yavuze ko yamenye aya makuru, ko yapfiriye aho yabaga, bikaba bivugwa ko yari asanzwe afite uburwayi. Mu rwego rwo kumenya ukuri , ikaba igiye gukurikirana ibijyanye n’urupfu rwe.
 
Itangazo
Ubutumwa bwo kwihanganisha bunagaragaza igihe azashyingurirwa

Itangazo ryashyizweho umukono mu izina rya Musenyeri Yohani Damascene Bimenyimana, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Cyangugu, na Musenyeri Rudasingwa Prudence, igisonga cye rigaragaza ko Kiliziya Gatolika ibabajwe n’urupfu rwe. Rigaragaza kandi ko azashyingurwa ku wa gatatu w’iki cyumweru nyuma ya misa izabera kuri iyi paruwasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus— Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *