Bimwe mu bikubiye mu mugambi w’Imana ku bihano by’ Abayuda ku bw’ibyaha byabo (Zefaniya 1-1-)

Sangiza iyi nkuru

Mu gitabo cya Zefaniya igice cya Mbele guhera ku murongo wa mbere gukomeza, hagaragara amagambo agaragaza ibihano Imana yagombaga gufatira Abayuda kubera ibyaha bya bo, ndetse mu mirongo ya 20 ho hakagaragaramo imana Imana yabaieiye ngo batazarimbuka.
Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda, Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi, nzatsembaho abantu n’amatungo, nzatsembaho ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abakiranirwa n’ibisitaza bya bo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.
“Nzarambura ukuboko kwanjye ntere ab’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n’izina ry’Abakemari hamwe n’abatambyi, n’abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y’amazu yabo, n’abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu, n’abasubiye inyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n’abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.
“Ujye ucecekera imbere y’Umwami Imana kuko umunsi w’Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n’indarikwa. Ku munsi w’igitambo cy’Uwiteka nzahana ibikomangoma n’abana b’umwami, n’abambaye imyambaro y’abanyamahanga.
Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by’amazu bose, bakuzuza inyumba ya shebuja mo urugomo n’uburiganya. “Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry’Amafi, n’umuborogo ukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzaba guturutse mu misozi.
Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b’i Kanāni baciwe, n’abikorezi b’ifeza batsembweho. “Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’ Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.
“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse umuhindo wawo ugeze hafi kandi urihuta, intwari irataka inyinyiriwe. Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.
Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru, bivugira imidugudu y’ibihome n’iminara miremire. “Nzihebesha abantu bagende nk’impumyi kuko bacumuye ku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk’umukungugu, n’imibiri yabo itabwe nk’amayezi.
“Ifeza zabo n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n’umurimo utewe no gufuha kwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteye ubwoba.”
Imana igira inama abantu ngo batazarimbuka
Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe,
ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho. Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye.
Abayuda bahaniwe ibyaha bya bo bari barakoze ariko na nubu abantu nta kintu byabigishije ahubwo barakidamarariye ariko umunsi imbabazi zizaba zarangiye Imana ntizatinya kuramburira ukuboko kwa yo kubahana nk’uko yabikoze kuri bariya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni byiza rero gukurikiza inama Imana itanga ndetse no kuyigarukira ku bamaze guteshuka bityo ibyo bihano bikazabasha guca kure ya bo.
Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *