Nyuma y’amasaha macye Federasiyo y’igihugu y’umupira w’Amaguru mu Rwanda itangaje ko hari gutegurwa irushanwa ryiswe “Ndi Umunyarwanda”, yahise yisubiraho itangaza ko yarisubitse.
Mu itangazo riheruka, byari biteganyijwe ko iri rushanwa ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira kugeza ku itariki ya 7, rikaba ryari kuzitabirwa n’amakipe yagiye aba ayambere muri Shampiyona aho byari binitezwe ko APR Fc na Rayon Sports bishobora kongera guhura, ubu abakunzi b’aya makipe bakaba basabwa gusubiza amerwe mu isaho, dore ko nta n’itariki irushanwa ryimuriweho yatangajwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu itangazo ryatanzwe none kuwa Kabiri, FERWAFA yavuze ko iri rushanwa ryabaye rihagaritswe kugeza igihe hazatangarizwa ko risubukuwe ariko ntiyatangaza icyo gihe.
Ni irushanwa ryari ryateguwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, rikaba ryagombaga kwitabirwa n’amakipe arimo Rayon Sports Fc, APR Fc, AS Kigali ndetse na Police Fc, ku ikubitiro Rayon ikaba yari yahise itangaza ko abakinnyi bay o bananiwe ko itazaryitabira.
Iri subikwa ngo rikaba ribaye hagamijwe kuritegura neza bityo igihe rizabera kikazatangazwa nyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


