Navukiye mu ntara y’Amajyepfo, mu Mayaga, mu mwaka w’1998 nibwo data yirukanye mama, icyo gihe nari muto mfite imyaka 5, amwirukana avuga ko ntari n’umwana we, bakuru banjye 2 nibwo yitaga abe, umuhungu n’umukobwa.
Najyanye na mama, ndererwa kwa nyogokuru mu Bugesera, ndiga amashuli abanza muri ubwo buzima, mama na we yageze aho abona undi mugabo, mu gihe uwo nitaga data yamaze kutwirukana agahita ashaka undi nta n’ukwezi kumwe ngo gushize, niko amakuru yagiye atugeraho avuga.
Nize amashuli abanza, niga segonderi ndihirirwa n’imishinga y’abagiraneza, ndangije ihita impa n’akazi ku buryo ubu niga kaminuza ari nako nkorera mu murenge navukiyemo, sinzi niba ari Imana yabishatse ko mpakorera, ari naho uwo nitaga data n’ubundi agituye, n’umugore we w’umusimbura wa mama n’abana babo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo gikomeje kintesha umutwe, ubwa mbere yansanze ku kazi anyikubita imbere ati mwana wa njye, mbabarira, mbabarira, … ambwira byinshi, mu by’ukuri basomyi ba bwiza.com njye nta nubwo nari nkimwibuka, ariko rwose icyo gihe namutaye aho mpita ntaha kuko numvaga uretse n’ubutekamutwe, ahubwo harimo n’ubushinyaguzi.
Ubu rero ikibazo nagize nuko akomeza kuza kundeba, anyita umwana we, ku kazi aho nkorera buri wese azi ko ari data, mu by’ukuri nabuze icyo nkora, antumaho abantu ngo mubabarire, ngo yarampemukiye,…
Na mama namutekerereje iyo nkuru, arambwira ngo sinzongere kumubwira iryo zina, kuko na we amaze imyaka 19 atarongera kumuca iryera, yarahuzwe, yatwirukanye yita mama indaya, yarahahuzwe, mu by’ukuri nabuze icyo nakora, niba ari data simbizi, na mama nakomeje kumubaza data nkiri muto arambwira ngo ‘uwari so yarakwanze’, ngo nta kindi yakora.
Mungire inama, sinzi niba yari yarambuze wamugani ngo ansabe imbabazi cga niba ari uko abonye nkuze, cga nkaba ntangiye kubona akantu, ndavuga agafaranga, akaba afite icyo agamije, mungire inama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


