Perezida Kagame yanenze bikomeye ibihugu byitwaza Demokarasi bigamije gusenya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Visi Perezida wa Ghana Kwesi Amissah-Arthur ndetse n’abandi banyacyubahiro mu nama y’Umuryango “The Meles Zenawi Foundation”, yikoma ibihugu byitwa ko bikomeye ku Isi, bifata Afurika uko byishakiye ndetse bikanavuga ko Afurika ari yo ifite ubuyobozi bubi.
20760966525_0fe7ed6226_z
Byari Ku nshuro ya mbere iyi nama y’umuryango “The Meles Zenawi Foundation” ibereye mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika ibonwa nk’ahantu ho kuzana ibyo bashatse byose.
Yagarutse kandi ku kuba ibihugu byitwa ko bikomeye ku isi bivuga ko abayobozi babi ndetse n’abatagira icyerekezo bose baba ku mugabane wa Afurika,anashimangira ko ibyo bikwiye guhagarara.
yagize ati “Afurika ntigomba kuba ahakorerwa igerageza, duhora (Afurika) twigishwa amasomo ariko ntitujya tuyarangiza, Afurika rero ikeneye guhagarika kumva ko ari ahantu hakorerwa amageragezwa n’amasomo ariko ntitujya dusoza.”
20767542261_5531e00c7b_z
“Muri Afurika niho honyine usanga ibibi n’ibyiza byose biza tukabyakira, mbese duhabwa amasomo ariko ntituyarangiza”
“usanga Demokarasi yacu bayiha igisobanuro bagendeye ku cyo bashaka, batitaye ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.”
Perezida Kagame yongeye gushima mu buryo bw’umwihariko ubutwari bwa nyakwigendera Meles Zenawi, avuga ko yaharaniye iterambere n’ubwigenge bwa Afurika, iterambere ry’Igihugu cye ndetse ngo akaba yari inshuti ikomeye y’u Rwanda.
Uyu muryango “The Meles Zenawi Foundation” witiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi, wapfuye mu mwaka wa 2013,ukaba ugamije kugeza Afurika ku iterambere rishingiye kuri demokarasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *