Icyamamare mu mupira w’amagaru, Gareth Bale ukomoka mu gihugu cya Wales akanakinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, ntabwo azakina imikino y’igikombe cy’isi 2018 kizabera mu Burusiya nyuma yaho ikipe yabo itsinzwe n’ikipe y’igihugu cya Ireland igitego kimwe ku busa (1-0).
Ubwo ikipe y’igihugu ya Wales, Gareth Bale akinira yarimo yitegura umukino uzayihuza na Ireland, iki gihangange cyaje kugira imvune mu myitozo, bituma adakina uwo mukino bibaviramo no gutsindwa kimwe ku busa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gareth Bale yafashije ikipe ye ya Wales kwitwara neza umwaka ushize wa 2016 mu mikino y’igikombe cy’ibihugu by’i Burayi , aho yayifashije kugera muri ¼ asezererwa n’igihangange bakinana mu ikipe ya Real Madrid, Christiano Ronaldo ukomoka muri Portugal. Ntabwo abashije kuyigeza ku yindi ntera yo gukina imikino y’igikombe cy’isi.
Iyi kipe yari yitezweho byinshi dore ko iwabo bayitaga “Gorden Generation” bihereye ko yari irimo abakinnyi bakomeye ku mugabane w’i Burayi, barimo na Arron Ramsey ukinira Arsenal.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


