Abakenera serivisi z’ikoranabuhanga zifashisha Interineti mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bavuga ko hari zimwe batabonera ku gihe. Urwego rushinzwe kuzitanga (Etat-civil) rugaragaraza ko biterwa n’ikibazo cya Interinet igenda buhoro cyane.
Akagari ka Gasiza gafatwa nk’agakomeye muri uyu murenge wa Bushoki. Hari inzu zitanga serivisi za Interineti enye, izo ni cyber ya BDF(icyumba kizwiho gutangirwamo serivisi zishingiye kuri Interineti) imwe ifite imashini zirenze 5 na Secretariat Public (icyumba gitangirwamo serivisi zidashingiye kuri Interineti) eshatu, ariko zifite mudasobwa eshatu zose hamwe. Ahandi zitangirwa ni ahitwa i Mukoto muri uwo murenge.
Abatuye Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bakirwa neza n’abayobozi babo, ndetse bakaba bishimira na serivisi babaha, ariko ko badindizwa n’izijyanye n’ikoranabuhanga, cyane izifashisha Interineti.
Abasaba serivisi z’ikoranabuhanga ngo hari aho bahura n’imbogamizi kubera ibibazo bya Interineti biri muri uwo murenge, by’umwihariko mu gasanteri ka Gasiza.

Abatuye Bushoki
Yankurije Beatrice ukorera muri aka gasanteri avuga ko hagaragara ikibazo cya Interineti idahagije, ku buryo hari n’abajya gushaka serivisi ku Murenge bagataha batazihawe, bakagaruka bukeye bwaho. Ibyo ngo byamubayeho, ariko ngo akunze kumva n’abenshi bavayo babyijujutira, ku buryo ngo hari n’abajyayo biteguye kuzihabwa, ariko ngo bagasabwa gusubirayo bukeye bwaho kubera icyo kibazo. Gusa ngo abakozi batanga serivisi nziza.
Tuyishimire Jeannette utanga serivisi z’ubunyamabanga muri aka gasanteri avuga ko muri iyi minsi batagiha abantu serivisi za interineti kubera ko interineti yabananiye. Mbere ngo bajyaga bakira abaje kumenyesha(declaration, kwaka urupapuro rwa serivisi ugomba kwishyurira amahoro), ariko ngo aho interineti ibananiriye ntibakibakira.
Mu bo yakiraga harimo ababaga bagiye gusaba serivisi z’irangamimerere. Kuva kandi ngo yabananira nta yindi nzu itanga serivisi z’ubunyamabanga yatangijwe muri aka gace. Bivuga ko nabo biyongereye ku batabonera ku gihe izo serivisi.
Ibyo ngo bituma bagana kuri BDF muri ako gace naho ngo usanga umurongo munini w’abategereje izo serivisi ku buryo hari n’abatazibonera igihe kubera umubare munini wabo.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge , Kayisire Dorocelle, avuga ko na we akunze guhura n’ikibazo cya Interinet mu kazi ke ka buri munsi, bigatuma service zitihuta, ati “”Icyo kibazo cya Interinet kirahari kandi ni imbogamizi ituma tudatanga serivisi uko byagakwiye”.
Ibyo biterwa nuko Umurenge ukoresha Interinet igezweho ya 4G LTE ubusanzwe bivugwa ko yihuta, ariko usanga hari aho itihuta bitewe n’ikirere, no muri aka gace ngo niko bimeze ntabwo yihuta , mu gihe ahitwa kuri BDF biyambaza umurongo mugari wa Interinet (Fibre Obtique), ati “Ku Murenge hari igihe iriya serivisi yo kwandika abantu yanga. Kugirango mbashe kuyikora, ndahaguruka nkava ku Murenge kugirango mbashe gushakisha Interinet yihuta kuko indi iba igenda nabi. Hari ubwo njya mu Gasiza kuri BDF, hari nubwo njya ku Karere.”
Asobanura ko byanze bikunze iyo Interinet iba gomba kwifashishwa, ati “”Ubundi ukuntu byagombye kugenda, bazana umwana nkamwandika mu bitabo, nkahita mushyira no mu mashini (system), ariko ntibinkundira kubera icyo kibazo cya Interneti, ku Murenge ntabwo binyorohera gufungura urwo rubuga”.”
Kayisire Dorocelle asaba ko inzego za leta zibishinjwe zirimo akarere zababafasha bakongererwa imiyoboro ya Interinet, kuko iyo bafite babona idahagije.
Ibibazo biterwa n’iyo Interinet kandi bigira ingaruka mu zindi serivisi zitangirwa muri uwo Murenge nk’izo mu mu budehe , mu butaka, na VUP nkuko byemezwa n’abakozi batandukanye bawo barimo Kabahire Alice ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge.
Usanga bamwe muri bo bakenera gukoresha Interinet bakoresha amafaranga yabo gutega bava ku biro by’umurenge bajya ahari Interinet yihuta. Ibyo bituma hari nk’uwishyura amafaranga asaga ibihumbi 12 ku kwezi, nyamara batazishyurwa nkuko bigarukwaho na Kayisire. Ibyo ngo biterwa nuko badashobora gutega ikinyabiziga cyose babonye bafite amadosiye ya leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage batuye muri uyu Murenge batarebeye ku ikoranabuhanga, bavuga ko bahabwa serivisi nziza. Ibyo babishingira ku buryo bakirwa nuko bagerwaho n’abayobozi aho batuye.
Mu rwego rwo kunoza serivisi, Leta y’u Rwanda yagiye igeza ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu. Urugero ni nk’umuyoboro wa Interinet yihuta (Fibre Optique).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



