Wabwirwa n’iki ko umukunzi wawe agukunda urukundo nyakuri?
Urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo biragoye kubitandukanya, iyo ubitekerejeho neza ibikorwa birivugira buhoro buhoro, uko iminsi igenda ishira, igihe ni cyo gishobora kukwereka ko uwo mukundana akubeshya. Iyo uhuye n’umukobwa cyangwa umuhungu bwa mbere, ushobora kumva uhise umukunda byo gupfa ariko ibyo byose bishobora guhinduka mu buryo utari witeze. biterwa n’iki se? [xyz-ihs snippet=”google-pub”] hari impamvu […]
Perezida Kim Jong Un mu nzira zo gushyira mushiki we ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo
Ibitangazamakuru bitandukanye ,byaba ibyo ku karere Koreya ya Ruguru iherereyemwo, iby’imbere mu gihugu n’ahandi hatandukanye ku isi yose, rikomeje kuvuga inkuru y’uko mu gihe kidatinze Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ashobora gushyira mushiki we ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni nyuma y’uko uyu muperezida ukunze kugaruka mu itangazamakuru cyane […]
Leta Zunze ubumwe za Amerika yivanye muri UNESCO
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko kivanye mu bihugu bigize ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO). Iki gihugu gishinja UNESCO kurwanya leta ya Israel gifitanye umubano na Leta Zunze ubumwe za Amerika Ibyo bije bikurikira ibindi bikorwa byagiye biba birimo ko iki gihugu cyahagaritse inkunga cyageneraga uyu muryango […]
Igihano cy’urupfu kinyuranyije n’Ijambo ry’Imana-Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis yatangaje ko igihano cy’urupfu kitemewe kuko kinyuranyije n’ijambo ry’Imana. Yabitangaje mu butumwa yagezaga ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 25 yo kwigisha ijambo ry’Imana tariki ya 11 Ukwakira 2017 nkuko bigaragara mu kinyamakuru Our Sunday Visitor(OSV). Yagize ati “Igihano cy’urupfu kinyuranye n’ijambo ry’Imana. Igihano cy’urupfu uko gitanzwe kose kinyuranye […]
Umupasteri yakijije umusore wahoranaga igitsina cyafashe umurego (Amafoto)
Umuvugabutumwa witwa Fufeyin wo mu itorero Christ Mercyland aherutse gukora igitangaza cyo gukiza umusore wari umaze iminsi igitsina cye cyarafashe umurego kikanga kugwa. Uyu musore yahisemo kuyoboka abanyamasengesho nyuma yo kumara iminsi ahuye n’iri sanganya, aho yinjiye mu rusengero abantu bise bakamurangamira ndetse no kumusengera abantu benshi bakaba bari bashungereye mu rusengero batitaye ku bandi […]
Karongi:Umugore akurikiranyweho kwicisha umuhini uruhinja yabyaye
Umugore witwa Mukahyaka Betty w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura yica uruhinja rwe arukubise umuhini. Icyo cyaha akekwaho yagikoze mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2017 maze dosiye ye Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Karongi buyiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi. uyu […]
Nyamasheke: Niyogushimwa yiteje imbere ahereye ku mafaranga 900
Niyogushimwa utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke arishimira intambwe amaze gutera mu iterambere, yahereye ku mafaranga 900 gusa ubu akaba yigejeje kuri byinshi birimo amangazini y’imyenda n’inkweto, inzu abamo ifite agaciro ka miliyoni icumi,… Uyu mugore w’imyaka 31, afite umugabo n’abana 2, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa […]
Umugore yahagurutse mu rusengero ashinja umupasiteri kumusambanyiriza umukobwa
Umuvugabutumwa aherutse guhura n’uruva gusenya mu mpera z’icyumweru gishize, aho uwo munsi wamubereye nk’umwaku nyuma yo gutamazwa n’umugore wamushinjaga kumusambanyiriza umwana w’umukobwa. Uyu mupasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero Word Fellowship Baptist Church yarimo yigisha ijambo ry’Imana nk’uko bisanzwe mu masengesho yo ku Cyumweru, mu gihe abakirisitu bari bafashijwe mbega na we ari mu mwuka, mu itorero […]
U Bufaransa: Ubushinjacyaha bwasabye ko umunyarwanda, Claude Muhayimana yongera kujyanwa mu rukiko
Ubushinjacyaha bw’i Paris mu Bufaransa bwongeye gusaba ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa bwo, Claude Muhayimana yasubizwa mu nkiko akaburana bundi bushya ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Uyu Muhayimana yatawe muri yombi muri 2014, ashinjwa ibyaha byo kuba mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yaratwaraga abasirikare b’Interahamwe […]
RDC: Abarwanyi ba FDLR bongeye kwivugana abantu banasahura amashyo y'inka
Abarwanyi bitwaje intwaro bo mu mutwe wa FDLR baraye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira bivuganye abaturage barimo n’umupolisindetse banasahura inka zitagira ingano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru Voix d’Afrique dukesha iyi nkuru riravuga ko umuvugizi w’itangazamakuru, Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko uyu mutwe […]
Burera: Abanyarwanda baterwaga ipfunwe no kuvoma muri Uganda bahawe amazi
Abaturage bo mu tugari twa, Rwasa, Bukwashuri na Nyirataba yo mu mirenge ya Kivuye mu karere ka Burera bajyaga kuvoma muri Uganda bahawe amazi meza, ku buryo batazongera kujya kuvoma muri icyo gihugu. Amafoto ari kugaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ari kwishimira aya mazi yahawe abaturage, ari kumwe […]
U Rwanda rufite intego yo kugira umuryango ukungahaye kandi ubasha kwigira- Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame avuga ko intego u Rwanda rufite ari ukugira umuryango ukungahaye kandi ubasha kwigira. Ibi yabivugiye mu Karere ka Kirehe ubwo yatangizaga gahunda y’ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango nyarwanda. Muri iki gikorwa yabanje gutaha ibyumba ababyeyi bo mu murenge wa Gatore biyubakiye kugirango bajye babona ahantu hizewe basiga abana babo batarageza […]
HRW ishinja igisirikare cy’u Rwanda kwica imfungwa urubozo, Leta irabihakana
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Watch (HRW)” mu cyegeranyo wasohoye, ushinja igisirikare cy’u Rwanda ibyaha birimo kwica imfungwa urubozo, Leta y’u Rwanda ikabihakana ivuga ko ari ukuyibasira. Uyu muryango ufite ikicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri icyo cyegeranyo cy’amapaji 91 wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, uvuga ko […]
Rulindo: Urubyiruko rwaho ruvuga ko ikorwa ry’umuhanda Base-Nyagatare ntacyo ribamariye
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Base wo mu Murenge wa Rulindo ruvuga ko nubwo rwari rwizeye ko rugiye gutera imbere ubwo hatangirwaga kubakwa umuhanda wa kaburimbo wacishishwe mu mirenge itandukanye y’aka karere,ariko ko ntacyo iki gikorwa kibamariye. Ibyo biterwa nuko ngo bakomeje kuba mu bukene kubera ko bimwe akazi na sosiyete ya Chico ikora ibikorwa […]
RD Congo: Komisiyo y’amatora yatangaje ko adashoboka mbere ya 2019
Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika Demokarasi ya Congo iratangaza ko amatora y’uzasimbura Perezida Joseph Kabila adashoboka mbere y’iminsi 504, ni ukuvuga ko adashobora kuba mbere y’intangiriro z’umwaka w’2019. Ibyo byatangajwe n’iyo komisiyo ku rubuga rwayo rwa internet, mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yari yitezwe kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2017. Komisiyo yatangaje ko ikeneye […]
Rulindo: Interineti igenda buhoro idindiza serivisi z’irangamimerere
Abakenera serivisi z’ikoranabuhanga zifashisha Interineti mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bavuga ko hari zimwe batabonera ku gihe. Urwego rushinzwe kuzitanga (Etat-civil) rugaragaraza ko biterwa n’ikibazo cya Interinet igenda buhoro cyane. Akagari ka Gasiza gafatwa nk’agakomeye muri uyu murenge wa Bushoki. Hari inzu zitanga serivisi za Interineti enye, izo ni cyber ya BDF(icyumba […]
Burundi: Umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kugereranya Papa Francis n’Antikirisitu
Pasiteri Hakizimana Didier, uyobora itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Ntara ya Bururi, yatawe muri yombi na polisi y’u Burundi ku wa Kabiri w’iki cy’umweru, ashinjwa gukoresha imvugo ziharabika Kiliziya Gatolika n’umushumba wa yo ku isi, Papa Francis, ko ari urwanya kirisitu (Anti-Christ). Uyu mupasiteri mu nyandiko akoresha, ngo agaragaza ko Papa Francis, ari Anti-Christ”, […]
Ngoma: Ibitaro bya Kibungo byatangije icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana
Ibitaro bya Kibungo ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, kimwe n’ahandi mu gihugu, batangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Ni umuhango wizihijwe ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017, mu karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Ni icyumweru cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’ubuzima, Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ndetse n’ubw’ibitaro by’icyitegererezo […]