Ngoma: Ibitaro bya Kibungo byatangije icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Sangiza iyi nkuru

Ibitaro bya Kibungo ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, kimwe n’ahandi mu gihugu, batangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana.

Ni umuhango wizihijwe ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017, mu karere ka Ngoma kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Ni icyumweru cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’ubuzima, Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ndetse n’ubw’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibungo.

Uwari ahagarariye Minisiteri y’ubuzima muri uyu muhango, Dusenge Clemence yibukije abaturage ko nta we ukwiye gucikanwa n’aya mahirwe ngo abure gukingiza umwana we ndetse no kwitabira gahunda zose ziteganijwe muri iki cyumweru.
IMG 9354

Yakomeje avuga kandi ko Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa bakoze ibishoboka ngo iyi gahunda igende neza bityo ko ntawe ukwiye kuyima agaciro ahubwo ko bakwiye kwita kuri gahunda zose nkuko zteguwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Rwiririza Jean Marie Vianney, yavuze ko yizeye ko abaturage b’akarere ayoboye bazubahiriza izi gahunda.

Yashimangiye ko hakwiye gukomeza kwimika isuku hakarandurwa burundu umuco wo kwambara neza no gukaraba ari uko abantu bagiye mu misa n’ahandi hahurira imbaga.

Ushinzwe gukurikirana iki gikorwa mu Bitaro bya Kibungo, Niyonzima Donat yavuze ko isuku muri aka karere ishyizwemo ingufu cyane by’umwihariko n’ibitaro ahagarariye ariko ko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego kugira ngo na nyuma y’iki cyumweru ntihabeho kwirara.

Yavuze kandi ko nyuma y’ubu bukangurambaga, ko n’ubundi abaturage bajya begera ibigo nderabuzima bibegereye bagahabwa ubujyanama, yaba ku mirire ndetse no ku ndwara zishobora gufata abana n’umuryango muri rusange.

Iki cyumweru kizibanda ahanini ku gutanga urukingo rw’iseru na Rubeyole,Vitamini A, Ikinini cy’inzoka zo mu nda, iterambere ry’umuryango, kwirinda amakimbirane mu muryango, kwita ku buzima bw’umugore utwite, kwita ku mirire n’imikurire y’abana, imbonezamikurire y’abana bato, kwirinda malariya n’ibindi,…
Amafoto:

IMG 9263 IMG 9294 IMG 9298 IMG 9327

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nzahoyankuye Nicodeme/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *