Urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo biragoye kubitandukanya, iyo ubitekerejeho neza ibikorwa birivugira buhoro buhoro, uko iminsi igenda ishira, igihe ni cyo gishobora kukwereka ko uwo mukundana akubeshya.
Iyo uhuye n’umukobwa cyangwa umuhungu bwa mbere, ushobora kumva uhise umukunda byo gupfa ariko ibyo byose bishobora guhinduka mu buryo utari witeze. biterwa n’iki se?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
hari impamvu nyinshi zagutera gukunda cyangwa se gukundwa aribwo bwa mbere uhuye n’umuntu. Aha twavuga ikimero cyiza, mu maso hateye neza, gusabana na buri wese, ubukire,… buri wese aba afite ibyo agenderaho.
Aha byagutera kwibaza uti” ese uru rukundo ni nyakuri cyangwa ni urwagahararo?” nta mpamvu zo gukomeza kujijwa, bwiza.com irakumara impungenge.
Kuba wabona umukobwa ufite uburanga ukamubenguka nta gitangaza kirimo, ikibazo ni ese uko agaragara bihwanye n’imico afite?
Urukundo nyakuri ruza buhoro buhoro, uko iminsi igenda ishira mubanza kuba inshuti bisanzwe hanyuma mwamara kumenyana neza urukundo rukagenda rwiyongera, rushora imizi ari nako mwihanganira ibigusha. Urukundo nyarwo ntirwirarira, rurangwa no kwitangira, kubabarira no kwihanganirana.
Iyo ukunda umuntu by’agahararo wowe uba wumva umukunda nyabyo by’igihe gito. Uru rukundo ruba rushingiye ku byo ubona inyuma kandi ntirutuma ubona intege nke z’umukunzi wa we ahubwo rukabiriza ibyo ufite, nta kanya ubiha ngo umwigeho cyane kuko ahanini uba uzi ko rutazamara kabiri.
Uru rukundo ntirutera imbere niyo ruteye imbere ruba rugira ngo rwigerere kuri bimwe mubyo rwakurikiye nk’ubutunzi, imibonano mpuzabitsina n’ibindi.
Urukundo ni ibyiyumviro cyangwa se amarangamutima umuntu agirira mugenzi we, ugasanga akenshi na kenshi buri wese ashaka kwita ku wundi ari nako amurinda icyamubabaza, mukagira intego, mwirinda gukorera mu bigare, muhanana, kando mukanubahana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubuga topsante ruvuga ko urukundo ari amayobera kandi kuruhishura by’ukuri bitoroha gusa hari ibintu by’ingenzi wagenderaho ukamenya niba umuntu agukunda rw’ukuri cyangwa urw’agahararo, cyane cyane ugendeye ku gihe rumaze, urukundo rumaze umunsi umwe ntiwamenya icyo rugamije, ariko iminsi uko ishira uhita usobanukirwa na rwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


