Ibitangazamakuru bitandukanye ,byaba ibyo ku karere Koreya ya Ruguru iherereyemwo, iby’imbere mu gihugu n’ahandi hatandukanye ku isi yose, rikomeje kuvuga inkuru y’uko mu gihe kidatinze Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ashobora gushyira mushiki we ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko uyu muperezida ukunze kugaruka mu itangazamakuru cyane kubera guteza imbere porogarame y’igihugu cye yo gucura no kugerageza intwaro za kirimbuzi, afatiye umwanzuro wo kuzamura mushiki we ,Kim Yo-Jong ku rwego rukuriye ishyaka ry’abakozi, umutwe rukumbi uri ku butegetsi mu gihugu cya Koreya ya Ruguru.
Uku gushaka kuzamura mushiki we mu bya politiki rero kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 07 Ukwakira 2017, kwatumye abantu batekereza ko kuri iyi nshuro, uyu mu Perezida ashobora gukora impinduka no mu rwego rwa gisirikare.
Kim Yo- Jong ,ni umukobwa ukiri muto cyane ,akaba umwe mu rubyaro rwa Nyakwigendera Kim Jon-Il ,akaba rero yaragenwe gusimbura nyirasenge ku mwanya wo kuba umwe mu bagize biro politiki y’ishyaka ry’abakozi muri Koreya.
Uyu mukobwa ariko mu kuba ari muto cyane ,biravugwa ko ari umwe mu bavuga rikijyana muri iki gihugu ,ku myaka 30 afite ,akaba yaragiye aba mu myanya ikomeye mu butegetsi, n’imbere mu ishyaka ry’abakozi, aho ubusanzwe yari yungiriye umuyobozi wa serivisi ishinzwe iyamamazamatwara muri iri shyaka.

Tubibutse ko ishyaka ry’abakozi ariryo riri ku butegetsi kuva Koreya ya Ruguru yabaho mu 1948.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Paris Macth dukesha iyi nkuru,uyu mukobwa Kim Yo Yong na we kimwe na musaza we Kim Jong Un ,ari mu banzi bakomeye ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko na we agaragara ku rutonde rw’abanya Koreya badacana uwaka na yo ,ibi bita “Black List”, Amerika ikaba imushinja kuba mu bategetsi ba Koreya bahungabanya uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi rero birerekana uburyo niba koko uyu mukobwa ashyizwe ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo za Koreya ya Ruguru, bitaba ari ikimenyetso simusiga cyo guhangana bimwe bikomeye n’abo Pyongyang yita abanzi ba yo ku murongo w’imbere hakaba hari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,ndetse na Koreya y’Epfo.
Perezida w’Amerika Donald Trump na we aherutse gutangariza mu Nteko Ngarukamwaka ya Loni yaberaga New York mu kwezi kwa Nzeri 2017 ,ko mu gihe bizaba ngombwa, igihugu cye kizasiba Koreya ya Ruguru ku ikarita y’isi, ikintu Koreya ya Ruguru yafashe nk’imbarutso y’intambara bikanatuma benshi bakeka ko ari nayo mpamvu y’uku kwisuganya kwa Koreya ya Ruguru, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’Amerika mu gihe intambara yaramuka ibaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall / Bwiza.com


