Burundi: Umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa kugereranya Papa Francis n’Antikirisitu

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Hakizimana Didier, uyobora itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Ntara ya Bururi, yatawe muri yombi na polisi y’u Burundi ku wa Kabiri w’iki cy’umweru, ashinjwa gukoresha imvugo ziharabika Kiliziya Gatolika n’umushumba wa yo ku isi, Papa Francis, ko ari urwanya kirisitu (Anti-Christ).

Uyu mupasiteri mu nyandiko akoresha, ngo agaragaza ko Papa Francis, ari Anti-Christ”, akamugereranya n’ikimenyetso cyanditswe cya 666.

Afatwa uwo mupasitri ngo yari afite igitabo, kiriho igikoko ngo cyambaye ingofero yanditseho 666, iyo ngofero akavuga ko ari iya Papa, akavuga kandi ko Kiliziya Gatolika ari antikirisitu bitewe n’uko itizihiza umunsi w’Imana ku wa Gatandatu bo bita umunsi wa karindwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu gihe Polisi ivuga ko irimo kumukorera dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera, ashinjwa kubangamira ubwisanzure bw’idini Gatolika ndetse no guharabika umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *