Niyogushimwa utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke arishimira intambwe amaze gutera mu iterambere, yahereye ku mafaranga 900 gusa ubu akaba yigejeje kuri byinshi birimo amangazini y’imyenda n’inkweto, inzu abamo ifite agaciro ka miliyoni icumi,…
Uyu mugore w’imyaka 31, afite umugabo n’abana 2, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa wizihijwe ku wa 11 Ukwakira, yabiherewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200 aherekejwe n’icyemezo cy’ishimwe yagenewe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka 8 gusa, imutwara se na bene nyina 2, asigarana na nyina gusa, arangiza amashuri abanza afite uburwayi bw’igifu bukomeye butatumye akomeza ayisumbuye, nyina na we atangira kuba mu nzu akodesha amafaranga 1500 gusa kuko ibintu byose bari barabyangije n’inzu yarasenywe muri Jenoside.
Akomeza avuga ko nyina yakodeshaga iyo nzu nta bushobozi afite bwo kuyiriha kubera ubukene babagamo akajya ayiriha imibyizi yahingiraga nyiri iyo nzu. Niyogushimwa ngo yaje kubona bagiye gupfa yigira inama yo kujya gusaba ubufasha kuri FARG ku karere muri 2003 afite imyaka17 gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yagezeyo akahasanga umuyobozi w’akarere kabo icyo gihe atibuka neza izina, amubwira ko nta mafaranga bafite, gusa ngo uwo muyobozi amugirira impuhwe amuha amafaranga 2500 yo gutega imodoka imusubiza yo amuha n’amafaranga 1000 yo kugura umugati.

Agira ati “ayo mafaranga yiswe ay’umugati w’umunsi umwe, nayabyaje uw’ubuzima bwose n’umuryango wanjye n’abazankomokaho bose, kuko icyo gihe ntawuguze, ahubwo nayahaye umugore twari duturanye wajyaga arangura ku Gisenyi andangurira tungurusumu z’amafaranga 900.
Yarazinzaniye ndazicuruza nkuramo amafaranga 1800, ndangura izindi, ya mafaraga agera ku 4000, ntangira kurangura ubutunguru bunini, ndakomeza ngera ku bucuruzi bw’injanga, nyuma niga n’imashini, nkajya nzinduka nkajya kurangura injanga, naza nkajyana na mama mu murima guhinga saa tanu nkajya kuzicuruza zashira nkajya kwiga imashini.’’
Akomeza avuga ko yaje gutangira kudoda anacuruza za njanga, aza no gushaka umugabo wamushishikarije kujya kwiga neza umwuga wo kudoda mu mujyi wa Kigali, arangije ashinga atoliye y’ubudozi ahita yigisha abandi 8 na bo biteje imbere.
Amafaranga akomeza kwiyongera ashinga n’amangazini, atangira kwigisha n’abandi,ubu akaba afite amangazini akomeye acururizamo imyenda y’abagore n’abagabo, inkweto zabo n’ibindi, akanahadodera .
Avuga ko na nyina abayeho neza kuko yamuguriye ikibanza FARG ikamwubakira agahabwa n’inka akamufasha kuyibyaza umusaruro, aza no kubaka ku bufatanye n’umugabo we.ubu afite inzu ifite agaciro ka miliyoni 10, n’umugabo amufasha muri iyo mirimo ye.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo yashimiye Leta iha agaciro iterambere, kikaba cyamuhaye imbaraga zo kugera no kubirenzeho, asaba abagore bagenzi be kumva ko n’amafaranga 1000 gusa yageza umuntu ku mamiliyoni, yihereyeho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage wamushyikirije iki gihembo, Mukamana Claudette, yasabye abandi kumwigiraho bakiteza imbere.
Ati’’ bumve ko na duke tubyara byinshi iyo umuntu ashyizeho umwete kuko uriya abahaye urugero rufatika, birinde gusesagura duke babona, barusheho guteza imbere imiryango yabo.’’
Kuba uyu mugore akiri muto avuga ko na byo bimuha amahirwe yo kuzagera ku birenzeho mu myaka iri imbere birimo no kubaka inzu ye bwite akoreramo mu gasanteri k’ubucuruzi ka Mugonero.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


