Muri iki gikorwa yabanje gutaha ibyumba ababyeyi bo mu murenge wa Gatore biyubakiye kugirango bajye babona ahantu hizewe basiga abana babo batarageza ku myaka 6, babone uko bajya mu mirimo ya buri munsi. Ibyo byumba biherereye mu kagari ka Nyamiryango, mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe.
Yahaye kandi abana amata mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza no guca ukubiri no kugwingira. Naho abana bagera kuri 15 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo nkuko bigaragara mu nkuru ya RBA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yatangizagaa ubukangurambaga ku miyoborere n’ imibereho myiza mu muryango, Madamu Kagame yavuze ko Imiyoborere myiza ari imwe mu nzira ziganisha ku mibereho myiza y’umuryango.
Ati“ U Rwanda twifuza ni u Rwanda rufite impinduka zigaragara zihera ku muntu ku giti cye, umuryango muto n’umuryango mugari, igihugu n’ akarere duherereyemo, isi yose muri rusange. Twifuza kugira umuryango ukungahaye kandi ubasha kwigira, kugirango tubigereho, birakwiye ko abagize umuryango babana mu bwumvikane , bagakorera hamwe igenamigambi ryabo kandi bakabera urugero rwiza abana babyara.”
Yatangaje kandi ko n’ubwo hari byinshi byiza bimaze kugerwaho mu guteza imbere imiryango, hari ibikenewe gushyirwamo imbaraga mu kubikumira no kubirwanya birimo nk’ihohoterwa rikorerwa abana n’ibibazo bigaragara mu miryango.

Madamu Jeannette Kagame
Mu gihe cy’amezi abiri ubu bukangurambaga buzakorerwa ku rwego rw’imirenge, butegerejweho uruhare mu kugabanya imfu n’indwara z’abana, kugira umuco wo guha umuturage services yishimiye no kugira umuryango ufite imibereho myiza.
Imiryango 10 yagabiwe, ikaba yituye izazikomotseho abaturanyi babo, bose bakaba bashima gahunda ya girinka igamije gutuma imiryango irushaho gutera imbere.
Ibi bikorwa kandi byanahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa n’uw’umugore wo mu cyaro, no gutangiza ukwezi kw’imiyoborere n’icyumweru cy’ubuzima aho abana bahawe ibinini by’ inzoka ndetse na Vitamine.

Abana b’abakobwa basusurutsa abaje kwizihiza uwo munsi
Mu buhamya bwatanzwe n’abana b’ abakobwa bagaragaje ko inzozi bari bafite zo kuba abakobwa bafitiye igihugu cyabo akamaro bagenda bazigeraho. Ku ruhande rw’abagore bo bagaragaje ko bashoboye guteza imbere ingo zabo, bafasha abaturanyi babo kwivana mu bukene kdi biyemeza kubera ababyeyi abana b’impfubyi.
Akarere ka Kirehe ibi bikorwa byatangirijwemo, habaruwe abana b’abakobwa barenga 1000 batewe inda mu gihe cy’ umwaka umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


