Ubushinjacyaha bw’i Paris mu Bufaransa bwongeye gusaba ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa bwo, Claude Muhayimana yasubizwa mu nkiko akaburana bundi bushya ku byaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Uyu Muhayimana yatawe muri yombi muri 2014, ashinjwa ibyaha byo kuba mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda yaratwaraga abasirikare b’Interahamwe mu gihe bari mu bikorwa byo kwica Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru dukesha ikinyamakuru jeunafrique avuga ko kuwa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, ari bwo pariki y’u Bufaransa yasabye ko uyu Muhayimana yasubizwa mu nkiko akaburanishwa neza ibyaha ashinjwa, iyi ikaba ari imwe muri dosiye nyinshi zijyanye n’ubutabera hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa yaba igiye kwigwaho kuva mu myaka yashize.
Ubu busabe bwashyizweho umukono mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, bukaba bwaravugaga ku bikorwa by’uyu mugabo wari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, ndetse akaba anashinjwamo uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakorewe mu ntara ya Kibuye aho yabaga ku nkengero z’ikiyaga cya kivu hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatandatu.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uyu mugabo yarekuwe kuko ibyaha yashinjwaga bitahawe agaciro bityo akaba atarakurikiranywe ku byo yaregwaga byose bityo bikaba bigomba gukurikiranwa.
Jeunafrique ivuga ko uyu mugabo wari umushoferi yifatanyije n’abandi kugaba igitero ku ishuri rya Nyamishaba muri Mata 1994, akaba yaranatwaraga abasirikare bajyaga guhiga Abatutsi b’Abasivile babaga barahungiye mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu Claude Muhayimana yagombaga gukurikiranwa ku ruhare rwe no gukoranira bya hafi n’abari ingabo za Habyarimana zahitanye imbaga y’Abatutsi batagira ingano bapfiriye mu kiriziya ya Kibuye kuwa 17 Mata 1994, ndetse no mu bwicanyi bwabereye muri sitade Gatwaro kwa 18 Mata, bityo ubushinjacyaha bukavuga ko uburyo urubanza rwe rwaciwe mu mizo ya mbere budahwanye n’ibyo aregwa muri dosiye ye.
Uyu Muhayimana yafashwe muri 2014 mu mujyi wa Rouen, arekurwa muri 2015, yabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa muri 2010, muri 2013 atangira gukurikiranwa ku byaha u Rwanda rumurega ariko ntibahita babiha agaciro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma ni bwo yaje gukorerwa igenzura, basanga ahamwa n’ibyaha bya jenoside ndetse n’ibyibasira inyoko muntu mu Rwanda, urukiko rwemeza itabwa muri yombi rye ariko mu buryo bw’agateganyo.
Mu kwezi kwa Gatatu 2015, ni bwo uyu mugabo yarekuwe, ibi bikorwa nta bwumvikane bwabayeho hagati y’ubutabera n’inzego zamushinjaga zirimo na Misiteri y’Abakozi. Icyo gihe igihugu cy’u Bufaransa cyamwimye u Rwanda ngo rumuburanishe ku byaha ashinjwa kuba yarakoreye mu rwanda mbere y’uko ahungira muri kiriya gihugu.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko uyu mugabo asubizwa mu nkiko akaburanishwa ku byaha ashinjwa kuko uburyo yarekuwemo ubwo yafungwaga ubushize budasobanutse byongeye ibigaragara muri dosiye ye ubushinjacyaha bukaba bwemeza ko bimuhama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


