Umugore witwa Mukahyaka Betty w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura yica uruhinja rwe arukubise umuhini.
Icyo cyaha akekwaho yagikoze mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2017 maze dosiye ye Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Karongi buyiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi.
uyu mugore Mukashyaka yakubise umuhini mu mutwe uruhinja rwe rwari rumaze ibyumweru bibiri gusa ruvutse maze ruhita rupfa.
Icyo gihe ngo yari amaze iminsi 2 yarahukaniye iwabo kubera kutumvikana n’umugabo babanaga bitemewe n’amategeko , ngo yumvise mu mutwe we hatameze neza afata umuhini wo gusekura isombe awukubita urwo ruhinja mu mutwe kugeza rupfuye.
Byaje kumenyekana ubwo nyina wari umuzaniye ibiryo, yasanze amaze kumwica nawe ahita ahuruza abayobozi nibwo basangaga umurambo w’uruhinja aho, uregwa ashyikirizwa inzego z’umutekano, ubu akaba afungiye muri gereza ya Bwishyura mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


