Nyuma y’urupfu rwa Gen. Adolphe Nshimiyimana rwo ku wa 2 Kanama 2015, Leta yanze gutangaza aho azashyingurwa n’itariki azashyingurirwaho, amakuru akaba yaragiye acicikana ko yagombaga gushyingurwa habonetse umusirikare umuherekeza wo ku rwego rwe, biza kurangira Col Jean Bikomagu ari we ubaye igitambo .

Ku wa 16 Kanama 2015, inkuru yatangajwe ku rubuga rwa interineti rw’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) , Abarundi batangazaga ko bafite amakuru avuga ko Gen Adolphe Nshimiyimana wafatwaga nk’intwari idasanzwe ya CNDD FDD atazashyirwa hatabanje gupfa undi musirikare wo mu rwego (rang) rwe.

Itohoza ryakozwe na RPA, ni uko urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana rwabaye imbarutso y’indashyikirwa kuri Leta ya Nkurunziza yo kwimakaza urwango rushingiye ku moko ari nacyo Jean Bikomagu yaba yarazize.
Iki kinyamakuru kikaba gitangaza ko ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 2 Kanama, nyuma y’amasaha make Gen Adolphe yishwe ari bwo bamwe mu bayobozi bateranye biga ku cyo bagomba gukora nyuma yo kubura intwari yabo.
Iyo nama ngo ikaba yari igizwe na komiseri wa polisi Alain Guillaume Bunyoni, Gervais Ndirakobuca (Ndakugarika) na Willy Nyamitwe.

Amakuru yageze kuri RPA, ibyaganiriwe muri iyo nama ni uko hagombaga kuboneka umuntu ukomeye wo mu bwoko bw’abatutsi wagombaga kwica agakurikira Gen Adolphe.
Mu bashyirwaga mu majwi akaba ari Majr Buyoya wahoze ari perezida w’u Burundi n’abandi, ariko abashyirwaga mu majwi cyane ngo ntibari bari imbere mu gihugu, byaje kurangira Col Bukomagu ari we utunzwe agatoki dore ko yabaye umugaba mukuru w’ingabo kuva mu mwaka w’1993-2006 ku bwa Buyoya.
Nyuma y’urupfu rwa Col Bikomagu, Willy Nyamitwe umuvugizi wa Leta yatangaje ayo makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, ngo n’ubwo bwose hataratangazwa uwaba yarahitanye uyu mukoroneli, Nyamitwe ngo abifitemo uruhare ndetse ko ari nawe watanze amafaranga y’abamwishe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, nibwo Gen Adolphe Nshimiyimana ari bushyingurwe iwabo mu gace ka Kamenge hafi y’akabari ke kitwa “Iwabo w’abantu”.
Aka kabari “Iwabo w’abantu” ni akabari kazwi muri Kamenge, aka kabari ngo niko Gen Adolphe yanyweragamo ndetse akaba ari naho yakoreraga inama n’inshuti ze, by’umwihariko ngo inama yacuraga umugambi wo kwica ababikira 3 b’abataliyani bashinjwaga Adolphe ngo niho zakorerwaga nk’uko bitangazwa na Igihe(Burundi).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


