Canada: Umwana w’umukobwa abira ibyuya birimo amaraso

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa w’imyaka 21 uba mu gihugu cya Canada akaba afite inkomoko mu Butaliyani, aravugwaho kuba arwaye indwara idakunze kuboneka hose, iyi ndwara ikaba ituma uko umubiri we uhumetse haza n’ibyuya by’amaraso.
Uyu mwana w’umukobwa atangaza ko amaze imyaka igera kuri 3 ibi bitangiye kumubaho, gusa abaganga bakaba bavuga ko iyi ndwara bigoye kuyivura nubwo idakunze kugaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko iki kibazo cyo kuzana ibyunzwe (Ibyuya) birim0 amaraso gikuze kugaragara cyane nk’iyo hari ikintu kimuteye ubwoba cyangwa ananitwe mu mutwe n’umubiri muri rusange (Stress) gusa ngo bikaba biza rimwe na rimwe kuko agerageza kwigengesera ngo adahura n’ibyo bibazo bimubiza icyuya.
Uyu mukobwa usanzwe afite amaraso mazima adafite ikibazo, akabira icyuya kirimo amaraso nta gikomere na gito afite, abaganga bavuga ko ashobora kuba yarafashwe n’uburwayi budakunze kuboneka bwa Hématidrose.
Muri 2014, ni bwo na none umwana w’umukobwa w’imyaka 19, Delfina Cedeno na we w’Umutaliyani yafashwe n’ubu burwayi, akaba yaravugishije abantu benshi kuko ari ikibazo kidakunze kubaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Michelle Sholzberg, ni umuganga ukomeye mu bijya ye no kujojoba n’andi matembabuzi yo mu mubiri ku bitaro bya Saint Michael i Toronto, yagize ati “Nagiye mbona ibibazo byinshi by’uruhu, amatemba buzi yo mu mubiri ariko ibi byo birarenze nta bw dukunze guhura na byo mu kazi kacu ka buri munsi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gnetille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *