Bidasubirwaho, u Burundi bwivanye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gisaga umwaka, u Burundi bwanditse ibaruwa isaba ko bwava mu banyamuryango b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, kuri ubu bwamaze gutangaza ko butakibarizwamo.

Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera mu Burundi, Aimee Laurentine Kanyana n’abandi banyepolitiki batandukanye aho yavuze ko kuva bakwandikira uru rukiko basaba ko bakurwamo mu banyamuryango ba rwo rutigeze rubasubiza cyangwa ngo runabagaragarize inzitizi zitemerera u Burundi kuvamo, bityo akaba yatangaje ko butakiri umunyamuryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu ijambo rye yagize ati “Habaye inama mu Burundi, tugaragaza uburyo uru rukiko rwibanda ku bihugu by’Afurika ndetse rukanabogamira ku bihugu by’ibihangange, none reka tubohore Abarundi tureke kubaboha.”

98502971 7d45bfe8 cd94 4177 ba2e ec85c4e22f89
Minisitiri w’ubutabera mu Burundi, Aimee Laurentine Kanyana avuga ko igihugu cye cyamaze kuva muri ICC

 

“Urwandiko rusaba kuva muri ruriya rukiko twararwohereje, umwaka urashize kuko twategereje ko urangira nk’uko biteganywa n’amategeko, kugeza uyu munsi, nta mbogamizi zigeze zigaragarizwa u Burundi ku bijyanye n’ibaruwa twanditse, nta deni dufitiye urukiko, nta rubanza dufiteyo, u Burundi rero buvuyemo neza mu mahoro no mu mutekano, nta ngorane nta mbogamizi, buvuye mu muryango w’ibihugu bibarizwa muri uru rukiko.
 

U Burundi buvuga ko ICC ikora mu buryo bunyuranya n’amategeko

Uyu munyepolitiki yakomeje avuga ko u Burundi bugishyigikiy
e icyatumye bushyira umukono ku masezerano ashinga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ariko ko budashyigikiye uko bishyirwa mu bikorwa.

Atangaje ibi nyuma y’uko umuyobozi wa ICC, Fatou Bensouda atangaje ko hagiye gutangizwa iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi birimo ibihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iby’ubwicanyi guhera mu myaka ya 2015, u Burundi bwo bukaba buvuga ko ibyo Atari ibibazo byakabaye bikurikiranwa n’uru rukiko.

Ni nama kandi yari irimo n’abandi bayobozi batandukanye aho banarebeye hamwe uburyo ibibazo bya ruswa bikirangwa muri kiriya gihugu byacika ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.

Uyu muyobozi yakomeje yihaniza n’inzego zishinzwe gucunga umutekano mu Burundi usanga ari zo ziganjemo ibibazo bya ruswa n’ihohotera, aho yagize ati “Ugasanga nk’umupolisi afashe umuntu, amumaranye icyumweru yarangiza akamurekura ngo nta cyaha amusanganye, ibyo bigomba gucika.”

Uko u Burundi bwashyize umukono ku masezerano n’uko bwikuye mu rukiko

Mbere gato yo kuva muri uru rukiko, u Burundi bwabanje kugaragaza ibyaha bigera ku 10 buvuga ko urukiko rwa ICC rwabugeteseho ariko bwo bukabihakana bwivuye inyuma.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

U Burundi bubaye igihugu cya mbere mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ashinga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kikaba kiyivanyemo.

782D6054 DD8C 4C13 A914
U Burundi bushinjwa ibyaha byo kwica no kubangamira uburenganzira bwa muntu guhera mu myaka 2 ishize, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kongera kuyobora indi manda, ibintu byateje imyigaragambyo yaguyemo benshi

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2016, ni bwo u Burundi bwashyikirije uru rukiko ibaruwa isaba ko bwavamo, itegereza igihe kingana n’amezi 12 nk’uko biri mu mategeko abiranga, kugeza ubu bukaba buvuga ko bwamaze kuvamo kuko nta nzitizi urukiko rwigeze rubugaragariza kuva bwakwandika iyo baruwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *