Nyuma y’igihe gisaga umwaka, u Burundi bwanditse ibaruwa isaba ko bwava mu banyamuryango b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, kuri ubu bwamaze gutangaza ko butakibarizwamo.
Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera mu Burundi, Aimee Laurentine Kanyana n’abandi banyepolitiki batandukanye aho yavuze ko kuva bakwandikira uru rukiko basaba ko bakurwamo mu banyamuryango ba rwo rutigeze rubasubiza cyangwa ngo runabagaragarize inzitizi zitemerera u Burundi kuvamo, bityo akaba yatangaje ko butakiri umunyamuryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yagize ati “Habaye inama mu Burundi, tugaragaza uburyo uru rukiko rwibanda ku bihugu by’Afurika ndetse rukanabogamira ku bihugu by’ibihangange, none reka tubohore Abarundi tureke kubaboha.”

“Urwandiko rusaba kuva muri ruriya rukiko twararwohereje, umwaka urashize kuko twategereje ko urangira nk’uko biteganywa n’amategeko, kugeza uyu munsi, nta mbogamizi zigeze zigaragarizwa u Burundi ku bijyanye n’ibaruwa twanditse, nta deni dufitiye urukiko, nta rubanza dufiteyo, u Burundi rero buvuyemo neza mu mahoro no mu mutekano, nta ngorane nta mbogamizi, buvuye mu muryango w’ibihugu bibarizwa muri uru rukiko.
U Burundi buvuga ko ICC ikora mu buryo bunyuranya n’amategeko
Uyu munyepolitiki yakomeje avuga ko u Burundi bugishyigikiy
e icyatumye bushyira umukono ku masezerano ashinga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ariko ko budashyigikiye uko bishyirwa mu bikorwa.
Atangaje ibi nyuma y’uko umuyobozi wa ICC, Fatou Bensouda atangaje ko hagiye gutangizwa iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi birimo ibihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iby’ubwicanyi guhera mu myaka ya 2015, u Burundi bwo bukaba buvuga ko ibyo Atari ibibazo byakabaye bikurikiranwa n’uru rukiko.
Ni nama kandi yari irimo n’abandi bayobozi batandukanye aho banarebeye hamwe uburyo ibibazo bya ruswa bikirangwa muri kiriya gihugu byacika ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.
Uyu muyobozi yakomeje yihaniza n’inzego zishinzwe gucunga umutekano mu Burundi usanga ari zo ziganjemo ibibazo bya ruswa n’ihohotera, aho yagize ati “Ugasanga nk’umupolisi afashe umuntu, amumaranye icyumweru yarangiza akamurekura ngo nta cyaha amusanganye, ibyo bigomba gucika.”
Uko u Burundi bwashyize umukono ku masezerano n’uko bwikuye mu rukiko
Mbere gato yo kuva muri uru rukiko, u Burundi bwabanje kugaragaza ibyaha bigera ku 10 buvuga ko urukiko rwa ICC rwabugeteseho ariko bwo bukabihakana bwivuye inyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Burundi bubaye igihugu cya mbere mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ashinga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kikaba kiyivanyemo.

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2016, ni bwo u Burundi bwashyikirije uru rukiko ibaruwa isaba ko bwavamo, itegereza igihe kingana n’amezi 12 nk’uko biri mu mategeko abiranga, kugeza ubu bukaba buvuga ko bwamaze kuvamo kuko nta nzitizi urukiko rwigeze rubugaragariza kuva bwakwandika iyo baruwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


