Polisi ya Natete muri Uganda icumbikiye umugabo ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu abakobwa basaga 20 mu kwezi kumwe, aba banyeshuri akaba abakurura bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore witwa Kivumbi Omar bakunze kubyinirira Hamim Senfuka, ni umuturage wo mu gace ka Kabojja akaba asanzwe ari umucuruzi w’imyenda aho akoresha amafaranga mu koshya abana b’abakobwa biganjemo abanyeshuri batishoboye akabatumiza bamusanga aho akorera cyangwa ahandi yabarangiye akabasambanya ku ngufu.
Umwe mu basambanyijwe n’uyu mugabo usa n’ukiri muto, yavuze ko yiga muri kaminuza ya Kampala International University. Akaba barahujwe na Facebook bagahana nimero za telefone bakoresha no kuri whatsap nyuma yamusura akamusambanya ku ngufu ari na bwo yahitaga amutanga ariko iperereza rikaba ryerekanye ko amaze gusambanya abakobwa basaga 20 muri uku kwezi kw’Ukwakira gusa mu buryo bumwe.
Uyu mukobwa utatangajwe amazina yavuze ko ubwo yajyaga guhura n’uyu mugabo yamusanze mu ihoteri yitwa Star hotel iherereye muri Nansana gusa akaba atari yo yamusambanyirije ahubwo akaba yaramusabye kumuherekeza iwe ngo ajye guhindura imyenda bagerayo akaba ari bwo amufata.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko yabonye nta cyo amutwaye muri hoteri akumva ko ahari wenda ari umuntu muzima bityo akamugirira icyizere atazi ko ari ikirura cyiyabitse uruhu rw’Intama.
Uyu mugabo ngo yasambanyije uyu mukobwa akoresheje iterabwoba, aho yacometse ipasi ku muriro akamubyira ko natemera ko baryamana amutwika cyangwa akamwica ariko akavuza induru abantu bagatabara nyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


