Umuhanzi Pedro Someone hari ibyo abona bikwiye mu guhitamo abahanzi bo guhatana muri PGGSS

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma super star (PGGSS) riri hafi gutangira ku nshuro yaryo ya 6, umuhanzi Pedro Someone we avuga ko hari byinshi bikwiriye gukowra kugirango iri rushanwa ritegurwe neza, abahanzi nyarwanda bose baryibonemo ari nako rinateza imbere muzika nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Umuhanzi Pedro Someone avuga ko n’ubwo iri rushanwa PGGSS rigeze ku nshuro yaryo ya 6, ko rigiheza bamwe mu bahanzi kandi nabo bakwiriye kuryibonamo.

SONY DSC
Umuhanzi Pedro Someone umwe mu bahanzi Nyarwanda baririmba nanacuranga gitari

Aha atanga ingero ahereye ku bahanzi baririmba indirimbo za gakondo (Karahanyuze), avuga ko aba bahanzi baba bakunzwe n’abantu b’ingeri zose ariko mu bagomba guhatana muri iri rushanwa ngo usanga batitabwaho.
Ati: “mbona bariya basaza aribo baba bafite muzika nyarwanda kurusha aba bose tubona, niyo urebye mu bitaramo bisanzwe usanga aribo bahagurukije imbaga, abantu b’ingeri zose bibyinira igisope”.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko iri rushanwa ryagiye rinengwa na bamwe mu bahanzi bavuga ko hajya habamo igisa nka ruswa (kata) mu guhitamo abahanzi, akaba avuga ko icyo kintu kitabayeho byaba byiza ndetse n’abahanzi bose bakibona muri iri rushanwa hagendewe ku ipiganwa.
Ati: “ Byibura bakagombye kujya bafata abahanzi nka 40, ku munsi wa mbere bagahatana, bariya basigaramo bakaboneka hakozwe uko kurushanwa buri wese akibonamo, abahanzi ni benshi mu Rwanda ntabwo ari 20 cyangwa 30, hakagombye kubaho liste igaragaza abahanzi bakoze muri uwo mwaka kandi baba barenga 20 ”.
jj
Uretse n’abahanzi bashyirwa muri PGGSS, uyu muhanzi avuga ko hakiri byinshi bikwiriye gukosorwa kugirango umuziki nyarwanda urenge imbibi.
“ wandika indirimbo ukayinonosora ndetse ukaba wifuza ko yazazamo umurya wa gitari, ugera ku mu producer wayimwereka akakubwira ati; njye sinayibasha, akakohereza kwa Niyitunga, abakora umuziki mu Rwanda nabo bakeneye byinshi byo kumenya”.
Ku bw’uyu muhanzi avuga ko intego ye atari uguhatana muri PGGSS ndetse ko yanatangiye muzika iri rushanwa ritarabaho, ahubwo akaba avuga ko yifuza ko umuziki we wazagera kure hashoboka, ati: “ sinzacika intege, nafashe imyaka myinshi niga gitari kugirango nkore umuziki w’umwimerere kandi uzagera kure, ku bwanjye indirimbo nifuza sindayigeraho” .
Umuhanzi Pedro Someone azwi cyane mu ndirimbo Impungege yakoranye na P Fla, Happy new year, umukobwa mwiza,…
Indirimbo: Happy new year by Pedro Someone
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=2uf2qDdxpfk]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *