Umuryango mu Bufaransa ufunzwe ukurikiranyweho kwita umwana wa bo izina rifitanye isano n’ibikorwa by’ubwicanyi bamwe mu basengera muri Islam bakunze kwita intambara ntagatifu jihad.
Uyu mugore n’umugabo we bakiri bato mu myaka bakaba ari abayoboke b’idini ya islam bibarutse umwana wa bo w’imfura mu kwezi kwa munani uyu mwaka, nyuma baza guhura n’ingorane ubwo bajyaga kumwandikisha mu irangamimerere, inzego z’ubuyobozi zikanga kumwandika kuko yitiranwa n’intambara “Jihad”

Polisi ikorera mu mujyi wa Toulouse yo ngo ntiyazuyaje guta muri yombi uyu mugore n’muuryango bakaba bari gukurikiranwaho gukwirakwiza ibikorwa by’iterabwoba babinyujije mu izina ry’umwana wa bo, ariko umucamanza we akaba avuga ko bari bakwiye guhitamo irindi zina.
Uyu mugore n’umugabo bo bisobanura bavuga ko izina ry’umwana wa bo, Jihad ridasobanura intambara ntagatifu nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo ko bisobanura gukoresha imbaraga, kwiyanga ndetse guhatana bityo ko batashatse kumvikanisha intambara.
Mu myaka 4 ishize na none, abandi babyeyi bafunzwe bazira kwita mwana wabo na we wari warahawe ririya zina rya Jihad ariko nyuma akaza kujya ku ishuri yambaye umupira wanditseho ngo “ndi igisasu” ( I am a bomb) ku ruhande rw’imbere, na ho ku rw’inyuma handitseho ngo navutse ku itariki 9/11 (Born on 9/11).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itegeko ryo mu Bufaransa rigena ko izina ry’umwana rya mbere rigomba gutangwa ku buryo ritagomba kuzabangamira ahazaza he.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


