Yaba ari mpamvu ki u Rwanda rwibasirwa iyo hari igikomye mu Burundi na Congo?

Sangiza iyi nkuru

Biraboneka ko inzira ikiri ndende kugirango abaturage batuye akarere k’ibiyaga bigari basobanukirwe neza n’ubuzima bakunze kunyuramo bushingiye ku mibano y’ibihugu byabo, kenshi ijya iba mibi bakahababarira, yaba myiza bakabyungukiramo, aha ni naho umuntu yakwibaza impamvu bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda bikunze kurwibasira iyo biri mu bibazo.

Iyo umuntu yumva ngo “u Rwanda”, mu gakomye kose mu karere, wagirango ni igihugu cya rutura ahari kuruta na bya bindi bijya bivugwa ko bikize kuri iyi si ya Rurema, mbega ukaba wakeka ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite na bya bisasu bya kirimbuzi.

Iyo urebye usanga igitera ibyo byose ari umuco wo kutemera intege nke z’ayo mahanga aturanye narwo, aho usanga ahanini kwikoma u Rwanda iba ariyo nzira rukumbi ibyo bihugu biba bifite yo kubasha gukinga mu maso abaturage babyo, kugirango abategetsi b’ibyo bihugu babone agahenge.

Ni imitekerereze n’imigirire mu ndimi z’amahanga bita “Méthode politique du Bouc-à‰mmissaire” mu gifaransa, cyangwa Scape goat political method , mu rurimi rw’icyongereza.

Ni filozofiya isa na wa “Mwana w’intama, witirirwaga gutobera amazi ikirura mu mugezi w’amazi atemba ,kandi uwo mwana w’intama ariwo uri hepfo y’umugezi”.

Congo-Rwanda : Ubwo mu Rwanda hadukaga intambara yo kubohoza igihugu mu 1990, mu gihe ingabo za FPR-Inkotanyi zambukaga umupaka wa Kagitumba, ku wa 01 Ukwakira, mu minsi mike yakurikiyeho, Ingabo z’igihugu cya Zaire, zambutse umupaka ku butumire bw’uwari Perezida w’u Rwanda, Jenerali Majoro Yuvenali Habyarimana, maze ziza gufasha icyari igisirikare cy’u Rwanda FAR [ Forces Armée Rwandaise ], mu rugamba rutari rworoshye rwibanze mu gace k’Umutara no mu mashyamba ya Gabiro, mu kurwanya Inkotanyi.

Kuza mu rugamba kw’izi ngabo [nubwo abazayirwa bari batumiwe na leta yariho], byabaye nk’inzigo idashira n’ishingiro-muzi ryo kubana mu rwikekwe ndetse rutanateze ahari kuzashira vuba.

Mu gihe uru rugamba rwahumuzaga, rwo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , ubwo ingabo za FPR —Inkotanyi zashushubikanyaga izahoze ari FAR ,zikazambutsa imipaka ya Congo [Zaire], iki gihugu cyahisemo kubacumbikira, n’intwaro zabo zose ndetse n’indi mitungo yari imaze gusahurwa.

kabila
Perezida Kagame w’u Rwanda na Kabila wa RDC

Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi,avuga ko nta muntu wambuka umupaka ahunze ,ngo yambukane intwaro, nyamara ku bufatanye bwa Congo n’ingabo z’u Bufaransa, zari mu gikorwa cya gisirikare kitiriwe Akarere ka Turquoise, abasirikare n’Interahamwe bose barahunze bambukana imbunda nto n’izarutura, ku manywa y’ihangu, amahanga arebera.

Nyuma yaho gato, nibwo ibyari amakambi y’impunzi ya za Katale, Kavumu, Mugunga …. Yahindutse inkambi zitegurirwamo intambara yo kuzagaruka gutera u Rwanda , gusa uwo mugambi uza gupfuba utaratungana.

Inzego z’iperereza z’igihugu cy’u Rwanda ariko ziba zabiteye imboni dore ko amwe mu makuru atangazwa n’impuguke mu by’imibano n’amahanga mu biyaga bigari, avuga ko haburaga iminsi itabarirwa no ku mutwe w’intoki, abo bitorezaga muri ayo makambi yitwaga ko ari ay’impunzi , bakambuka kuza gufata u Rwanda.

Mu gisa nk’inkuba yakubise itunguranye, Leta y’u Rwanda yabatanze kubagabaho ibitero, ibambura intwaro bari bafite, bamwe bakwira imishwaro abandi batagira ingano bagarurwa mu Rwanda ndetse n’abaturage bari barafashwe bugwate muri izo nkambi bagaruka mu rwababyaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwavuga rero imizi yo kuba abategetsi n’abaturage ba Congo n’u Rwanda hari aho bashobora kugera hakazamo agatotsi, hamwe usanga ibi byanahinduka iturufu yo kurangaza abaturage muri Congo bikorwa n’ubutegetsi bwabo, ntiyabiva imuzingo ngo bikunde.

Gusa umutegetsi arihanukira ukumva agize ati “Mwa ba Kongomani mwe, mwari muzi ko u Rwanda rwigeze gutera igihugu cyanyu , rukanagifata,…”.

Bene uyu muntu, akoresha ibishoboka byose ngo ba baturage biganjemo urubyiruko rufite imyaka mike, batamenya ukuri.

Ntihabeho kuvugisha ukuri ingingo ku yindi, ngo abakongomani bamwe bature bavuge bati “Twebwe abakongomani twahemukiye Abanyarwanda, ducumbikira abantu basize bahekuye u Rwanda, Abatutsi basaga miliyoni baratikira n’abantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi [abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi] benshi bahasiga ubuzima, twasahuye ibikoresho by’u Rwanda, amabisi, intwaro n’ibindi byarwo na n’ubu nta rengero ryabyo”…

Habe mbega no gusobanura ko na n’ubu muri Congo hakiri umutwe wa FDLR, ugihiga kuzamena amaraso mu Rwanda, wajya kumva rero ukabona abakiri bato barabeshywa, hamwe hari n’abashobora kwibwira ko igihugu cy’u Rwanda ari umushotoranyi,uhora uribwa n’amaboko, n’igisirikare gikomeye, maze bugacya rwambutse imipaka y’ibindi bihugu , rukarwana.

Nyamara nta ntambara u Rwanda rwarwanye muri Congo, kubera ubushake cyangwa izindi nyungu nk’uko bamwe bajya babivuga ngo u Rwanda rwateye Congo gusahura ubukungu bwayo.

Kuki rero byose bigenda gutyo? iyo hagize agakoma karimo isasu , ngayo amatora yatinze kuba muri iki gihugu, ngaho hari ahabaye umutekano muke iyo, ngiyo M23 yateye,… byose ngo ni u Rwanda.

Ibi byose biba ari ukwikura mu bimwaro, by’uko ahanini politiki na dipolomasi by’u Rwanda bicisha make ariko ntihabura abandi bihindura ba gasaku bashishikaye.

Abaturage b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bakwiye kuvumbura bene aya mayeri, atuma abategetsi babo ku nyungu zabo bwite babateranya na bagenzi babo bandi baturanye .

Hakunze kera na kare kumvikana Leta ya Congo irwana n’imitwe nka M23, ariko ugasanga u Rwanda nirwo rwashyizwe mu majwi, amahanga akumva amabwire ,inkunga zigahagarara ku Rwanda, ikibitera si ikindi ni kwa guhunga inshingano kw’iki gihugu, kwabaga kwabayeho, aho kwikemurira ibibazo ya politiki yo kwitana ba mwana isa n’ikinyoma igahabwa intebe.

U Burundi n’u Rwanda : Iby’u Burundi byo ntabwo muri iyi nkuru biri bufate umwanya munini cyane kuko n’urubyiruko rukiri ruto rurabizi cyane ko ukuba iki gihugu kimoma u Rwanda ari ugupfundikanya kudafite aho guhagaze.

Kimwe cyo niba u Bujumbura ishinja u Rwanda kwakira impunzi zahunze u Burundi nta kosa aha ryakahabaye kuko u Rwanda ntirwasubiza inyuma abaza barugana bahunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si u Rwanda kandi rukwiye kubazwa ibibera i Burundi kuko iki gihugu atari intara y’u Rwanda, ahubwo imizi y’inzangano hagati y’ibi bihugu bimeze nk’impanga zivukana zidakundana, isa n’aho hari uwatongereye ubutegetsi bw’ibi bihugu kutumvikana kuva na kera cyane.

FF
Perezida Kagame w’u Rwanda na Nkurunziza w’u Burundi

Mu nkuru Bwiza.com yigeze, hagaragaragamo ko ndetse hari ubwo abategetsi b’u Rwanda n’u Burundi , ku ngoma ya Micombero Jean Baptiste na Gregoire Kayibanda ,bo hanabagaho gutukana bakishyurana binyuze ku ma radiyo y’ibihugu, byari akamaramaza wa mugani w’Abarundi!

Kuva rero politiki y’imbere mu Burundi yari imaze kwangirika, mu gihe Petero Nkurunziza yahataniraga kwiyamamaza manda ya 3, mu gikorwa cyari kinyuranije n’amasezerano ya Arusha, yari yarasinywe na Leta y’u Burundi n’ishyaka CNDD-FDD, u Burundi bwahise buhitamo gukinisha ikarita yo kwikoma u Rwanda ,mu rwego rwo kwikura mu isoni.

Nta na rimwe iki gihugu kigeze kigaragaza ibimenyetso by’ibirego cyashinjaga u Rwanda ko rwateye inkunga abashatse guhirika ubutegetsi, bari bayobowe na Generali Godfrey Niyombare , kugeza magingo aya ,uyu musirikare hatazwi iregero rye.

Bamwe banemeza ko yaba yari inkinamico yakoze na Petero Nkurunziza, kugirango bikize uwo ari we wese batavugaga rumwe, iherezo umugambi wabo wo guhamya ubutegetsi wazamara kunoga, uyu musirikare akazajya ahabona muri iki gihugu.

Abaturage aho gusobanurirwa ibibazo bikomereye byugarijwe u Burundi mu bijyanye na politiki, usanga ahubwo urwango rwibasira u Rwanda ari rwo bashyize imbere, reka sinakubwira.

Umwanya ufatwa n’abo bose bakongeza urwango, iyaba bawukoreshaga mu guhahirana kw’ibihugu byombi ,akarere na Afurika, amahoro n’ubukungu bwakomera cyane, byaba ari akarusho.

Nyamara si hagati y’ibi bihugu gusa usanga amakimbirane ya mva he na njya he , kuko iyo hajeho ko i ibihugu biba bisangiye umuco, ururimi n’ibindi, usanga ikibazo gihindura isura.

Ni hahandi uzasanga nk’urugero, Koreya zombi kuko zahoze ari igihugu kimwe zitapfa kumvikana ukabona nka kera ibihugu by’Ubudagi byahoze bihigana ubutwari.

Mu minsi ya none , usanga nta mu Yapani uvuga rumwe n’Umushinwa kubera amateka yabo Umunyamerika n’umunya Mexique ntibacana uwaka, hamwe banagerageza kubaka inkuta zibatandukanya ku mupaka ubahuza .

Ukraine kandi na Russia biracika , China n’Ubuhinde na Pakistani , Cote d’Ivoire na Burkina Faso,Tanzania na Malawi, Ethiopia na Eritrea,..

Ese u Rwanda rwo ni shyashya? mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru nibyo tuzagarukaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *