Abashakashatsi batandukanye ku by’ imbonezamubona bagiye bagaragaza ko abagore bahorana amakenga ndetse bakanyurwa no kubwirwa amagambo meza, ibyo rero bituma barangwa no kwibaza ibibazo byinshi ku rukundo bafitanye n’ abagabo babo.
Nk’ ibyo ibibazo bakunze kubaza abagabo
1.Ese ndi munini?
Iki kibazo kitanafite akamaro kanini gikunzwe kubazwa n’ abagore kugeza abagabo babahaye igisubizo kibanyuze.
Iyo umugabo adasubije iki kibazo gishobora gutuma bagirana ubwumvikane bucye n’ umugore we kugeza n’ aho bashobora gutandukana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha rero iyo umugore ari munini ukamubwira ko nawe usanzwe ukunda abateye batyo ubwo mubyumva kimwe.
2.Ese urankunda?
Igihe cyose umugore anezwa no guhora yizeye ko akunzwe n’ umugabo we , ntabwo bashaka kubabwira ko bakunzwe buhoro cyangwa hagati na hagati.
3.Uratekereza iki?
Iyo umugore akubajije ati:”Uratekereza iki”?ukamusubiza ko utekereza ku mupira w’ amaguru wabonye bimutera ikibazo kenshi yifuza ko umubwira ibyiza by’ akazi wiriwemo bimuha icyizere cyo kuzabaho neza mu minsi iri imbere.
4.Utekereza ko uwo mugore (umukobwa) andusha ubwiza?
Mugabo ugomba kwitondera iki kibazo kuko kirimo umutego , igihe cyose ugomba gusubiza umugore wawe ko mu maso yawe ari we mwiza kurusha abandi bagore bose bo ku isi.
5.Ese imyenda yanjye mishyashya urayikunze?
Kenshi umugore akubaza atya kugira ngo yemeze ko wamenye ko yambaye imyenda mishyashya kuko umugore ashimishwa no kubona umugabo we amurangarira.
Icyo gihe umubwira yego imyenda yawe ni myiza kandi uraberwe pe !ukirinda kumubaza kuki ukunda imyenda cyane?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


