Musenyeri Cornelius wahamagariraga Kenyatta na Odinga kwiyunga yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Musenyeri Cornelius Korir wayoboraga Diyoseze Gatolika ya the Eldoret muri Kenya yitabye Imana. Uyu mushumba wari ufite imyaka 67 ashaje atageze ku nzozi ze yakunze kwerekana, ahamagarira abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, Jubilee kwiyunga n’abatavuga rumwe naryo.

Mu byumweru bibiri bishize, Musenyeri Cornelius nibwo yahamagariye aya mashyaka kwitabira ibiganiro bigamije amahoro mu rwego rwo guhosha ibibazo bya politiki bikomeje kugaragara muri iki gihugu.

Yitabye Imana azize uburwayi, ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017, aho yahaga muri iyi diyoseze ya Eldoret, maze umurambo we ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital .

Mu buzima bwe ngo yari azwi nk’umunyamahoro(peacemaker) nkuko byatangajwe naTeleviziyo the citizen yo muri Kenya.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya, Philip Anyolo, yavuze ko Musenyeri Cornelius yari kujyanwa kwa muganga uyu munsi.

Ati “ Byari biteganyijwe ko ajyanwa ku bitaro bya Karen i Nairobi, ariko igihe umupadiri yari agiye ngo amujyaneyo, nibwo twamenye ko yitabye Imana.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Misa yo kumusabira iteganyijwe uyu munsi , nyuma umurambo we ushyingurwe muri kiliziya ya Eldoret.

Perezida Uhuru Kenyatta yunamiye Musenyeri Cornelius Korir avuga ko yari intumwa n’umuntu uharanira amahoro n’uwiyeguriye Imana ukomeye.

Ati “ Nifatanyije na Kiliziya Gatolika mu kunamira uwihayimana ukomeye, intangarugero mu gushishikariza abandi mu kwita ku bantu.”

Yakomeje avuga ko mu izina ry’abaturage ba Kenya bafite gahinda n’akababaro yihanganishije kiliziya Gatolika, umuryango wa Musenyeri Korir n’inshuti ze.

Musenyeri Cornelius yari Umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri iki gihugu, akaba yakundaga guhamagarira abantu kwita ku bibazo byugarije abantu benshi.

Ubwo habaga amatora aherutse kubera muri iki gihugu, tariki ya 8 Kanama 2017, yagiye ahamagarira abahanganye kwirinda akaduruvayo asaba abayoboke b’amashyaka Jubilee n’agize ihuriro ritavuga rumwe naryo rya NASA guharanira amahoro.

Musenyeri Cornelius Korir yahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti mu Gushyingo 1982, atorerwa kuba Musenyeri muri Kamena 1990.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *