Nafashe mama asambana n’undi mugabo, kumuhana byananiye no kubibwira data nabyo ni ihurizo- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Muraho, nitwa Anita ndi umukobwa w’imyaka 18, ndi umunyeshuri mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye, mama namufashe asambana n’umugabo ariko iryo kosa ryanshyize mu ihurizo.
Data ni umushoferi, aragenda akamara iminsi ibiri hanze, yagaruka akaruhuka indi ibiri, mu cyumweru ashobora kuba ahari 3 cyangwa 4, iyo yagiye rero nibwo mama aba ari kumwe n’undi mugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwo mugabo kandi aziranye na papa, ibimenyetso byose ndabifite bigaragaza ko mama asambana n’uwo mugabo ariko nabuze icyo nakora kuri iki kibazo.
Ndibaza, nimpana mama ashobora gutangira kundeba nabi akaba yabifata nkaho ntangiye kumusuzugura no kumwinjirira mu buzima, byanteye ubwoba, ni nayo mpamvu nka bwiza.com mbandikuye ngo n’abandi bamfashe.
Ndareba kuba nabibwira papa, nkasanga intonganya zizaba nyinshi mu rugo, nkaba nanarusenya kuko papa nubwo yitonda ariko afata imyanzuro ikarishye.
Mbese ndi mu ihurizo rikomeye, mungire inama, nkore iki bavandi, mbanze nce kuri mama cyangwa mbanze kuri papa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *