Bakame yijeje Abanyarwanda intsinzi mu mukino u Rwanda ruzakina na Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatangiye imyitozo ku wa 30 Ukwakira 2017, kuri Stade Amahoro. Ni mu rwego rwo kwitegura umukino uzayihuza na Ethiopie bahatanira itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ” CHAN 2018” rizabera muri Maroc mu kwa mbere k’umwaka utaha.

Kapiteni wa yo Ndayishimiye Eric, uzwi ku izina rya Bakame, yavuze ko amahirwe Amavubi yabonye adasanzwe, arishimira amaboko mashya yaje mu ikipe, akabona ko nta kabuza bazitwara neza imbere ya Ethiopia intsinzi bakayitahana.

Ati “Amahirwe twabonye ni hake cyane ashobora kuboneka, ni amahirwe tugomba gufatisha amaboko abiri, murumva ko tugomba kuyabyaza umusaruro uko byagenda kose, Ikipe ya Ethiopia ni ikipe dukunze guhura cyane yaba mu ma CECAFA, navuga ko nayo ari ikipe nziza ariko natwe duhagaze neza, niyo mpamvu mubonamo amaraso mashyashya, turashaka ko izo mbaraga tuzongera ku zo twari dufite”.

Yakomeje avuga ko nubwo nta gihe gihajije bafite cyo kwitegura ko bazitwara neza, intsinzi igataha i Rwanda.

Ati “mu gitondo twakoze inama, umutoza adusaba ko amahirwe tubonye tudashobora kongera kubona andi nk’ayangaya, nitwe tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubonye, nta gihe kini dufite cyo kuba twakwitegura cyangwa kuba twakora ibirenze ariko….byanze bikunze tuzakora ibishoboka byoze tubashe kwitwara neza”.

Uko u Rwanda rwabonye amahirwe ya kabiri

Nyuma yaho igihugu cya Misiri gisezereye ku bushake mu irushanwa ndetse na Kenya ikamburwa kuzakira iri rushanwa bitewe n’imitegurire mibi bigahabwa Maroc, Kenya yahise itakaza itike yo kwitabira CHAN 2018 maze u Rwanda na Ethiopie bihabwa amahirwe ya kabiri yo kwerekeza muri Maroc muri iri rushanwa.

Ethiopie yari yasezerewe na Sudan naho u Rwanda rusezererwa na Uganda.

Mu gutangira imyitozo, umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Antoine Hey, yahamagaye abakinnyi 24 bitegura uyu mukino (Rwanda Vs Ethiopia).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukino ubanza uzabera i Addis Abeba muri Ethiopie ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017, naho uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’icyumweru kimwe, ku wa 12 Ugushyingo 2017.

Abakinnyi bose 24 uko bahamagawe bitabiriye imyitozo, umutoza mukuru Antoine Hey wari umaze iminsi mu biruhuko mu Budage na Mashami Vincent, umutoza wungirije, nibo batangije imyitoza.

Abakinnyi 24 bahamagawe ni;

Mu izamu :

  1. Ndayishimiye Eric” Bakame” (Rayon Sports FC)
  2. Nzarora Marcel (Police FC)
  3. Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro :

  1. Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
  2. Usengimana Faustin (Rayon Sports FC)
  3. Kayumba Soter (As Kigali)
  4. Ndayishimiye Celestin (Police FC)
  5. Iradukunda Eric (As Kigali)
  6. Rugwiro Herve (APR FC)
  7. Rutanga Eric (Rayon Sports Fc)
  8. Nyandwi Sadam( Rayon Sports FC)

Abo hagati:

  1. Bizimana Djihad (APR FC)
  2. Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
  3. Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC)
  4. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
  5. Nshyimiyimana Imran (APR FC)
  6. Niyonzima Ally (As Kigali)
  7. Nizeyimana Mirafa (Police FC)

Ba rutahizamu:

  1. Mico Justin (Police FC)
  2. Imanishimwe Djabel (Rayon Sports FC)
  3. Biramahire Abeddy (Police FC)
  4. Nshuti Innocent (APR FC)
  5. Nizeyimana Djuma (Kiyovu FC)
  6. Sekamana Maxime (APR FC)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eriezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *