Umusore witwa Vinny Ohh w’imyaka 23, amaze gukoresha asaga ibihumbi 60 by’Amadolari yibagisha uruhu ngo yihinduze nk’ikivajuru (Alien), nyuma yo kugera kuri ibi, akaba avuga ko ashaka gukora ibishoboka bakanamukuriraho igitsina kugira ngo agere ku ndoto ze neza.

Uyu musore w’umunya California, avuga ko mu myaka 23 ishize yakuze yumva ashaka kugaragaza itandukaniro n’abandi bantu abona, ariko uko amaze guhindura bimwe ku mubiri we, agashaka kongeraho n’ibindi uko bukeye n’uko bwije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr. Simoni wabashije kumuhindura uruhu, avuga ko iki gikorwa cyo kumukuriraho igitsina agasigarira aho cyo kidashoboka cyangwa kikanagorana kuko hari n’indi miyoboyo yakwangirika mu gihe nta gitsina yaba afite bityo bikaba byamukururira ingorane.
Gusa anavuga ko ibi biramutse bibayeho, byaba ari ubwa mbere ku isi kuko nta wundi muntu urumvikana babikoreye.

Ubusanzwe, usanga ibikorwa byo kwibagisha uruhu, (Plastic Surgery) gahamijwe guhindura amasura, ishusho yo mu maso, imirebere n’ibindi bikorwa cyane n’abantu bafite agatubutse baba bashaka gusa n’abasitari runaka n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu musore wamaze kwamaganwa n’umuryango we akaba avuga ko ashaka kumera n’ibivajuru bizwi nka Alien mu ndimi z’amahanga kuko yumva ari byo byiyumviro bye.

Aha na none twibutse ko leta ya California, ari imwe mu bihugu biza imbere ku isi mu gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


