Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri utatangarijwe amazina, yatawe muri yombi amaze kwanduza agakoko gatera SIDA abagera kuri 586 mu mezi 5 gusa, akaba yari afite intego yo kwanduza abagera ku bihumbi 2.
Uyu mukobwa ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yari afite urutonde rw’abagabo bakuze n’abasore yagombaga kwanduza agakoko gatera Sida, ibi akaba yabikoraga mu rwego rwo kwihorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu migambi ye ngo yagombaga kujya yanduza abagabo bafite ingo, abarimu mu ishuri yigagamo, abanyeshuri n’abandi bose agerageje kuvugisha akabakurura hta yindi ntego yari abafitiye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “nzi neza ko nta kindi kintu maze ku isi ndetse ko nta kindi ntegereje kitari urupfu, ni yo mpamvu bitewe n’urwango nanga igitsinagabo, nagombaga kubikora uko nabipanze.”
Uyu mukobwa wamaze kwifungisha burundu ku buryo atabyara, basanze ku rutonde yari afite rw’amaze kwanduza agakoko gatera Sida, harimo abanyeshuri bo ku kigo yigagaho bagera kuei 318, abapolisi 3, abasigaye bakaba barimo abagabo bubatse basanzwe barimo abavoka, ibyamamare, abarimu n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


