Bwa mbere mu mateka y’isi, mu gihugu cya Arabia Saoudite, imashini ikozwe mu ishusho y’umugore (robot) yahawe ubwenegihugu, yanatanze ikiganiro mu nama iri kubera muri Arabia Saoudite.
Ibi byatangarijwe mu nama y’ikoraniro mpuzamahanga mu by’ubukungu [ The Future Investment Initiative Forum ], yaberaga Riyad muri iki gihugu ,guhera kuwa 24 – 26 Ukwakira 2017 , bukaba bwarabaye ubwa mbere kandi igikorwa nk’iki kiba, ntigikurikirwe n’impagarara mu isi ,kuko iyi machine yahawe akabyiniriro ka Sophia ,yakunzwe n’imbaga y’abatuye isi bakomeje kuyibazaho byinshi.
Mu kiganiro iyi robot yaganiraga n’umunyamakuru mu ruhame rw’abitabiriye inama, abari bateraniye aho batunguwe no kumva Sophia [ niko kazina yahawe ],asubiza ibibazo byose yahatwaga n’umunyamakuru, kandi adategwa ,nkuko Bwiza.com ibikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ,cyandikirwa mu mujyi wa Paris ,mu Bufaransa .
Bamwe batungurwaga no kumva iyi Robot isa neza neza n’umuntu isubiza ,ndetse ikanamenya bidasubirwaho gusubiza idategwa bimwe mu bibazo yahatwaga ,byinshi byabaga binarimwo amacenga ariko ikajya iyatahura mu buryo butangaje ,ikamwenyura ,ikica amaso ,igahumbya ,igakoresha ibimenyetso bisanzwe nk’umuntu usanzwe.
Bamwe bati : “Iyo iyi machine itagira umutwe ukoze mu masinga y’amashanyarazi ,twari kugirango ni umuntu nyirizina uri gusubiza si imashini” ,uku niko abateraniye mu nama Sophia yatangiyemo ikiganiro mu ruhame bakomezaga kuvuga.
Imashini Sophia ibajijwe imigabo n’imigambi yayo izanye mu isi yagize iti “Ndashaka gukoresha ubwenge bwanjye bw’ubukorano ,mu rwego rwo gufasha ikiremwamuntu kubaho neza , mu rwego rwo kubaka imijyi minini n’aho gutura haboneye”.
Muri iki kiganiro kandi, Sophia yongeye kugaragaza ko mu byo izakora byose ,izazirikana kugira umuco w’imbabazi n’impuhwe,hamwe no gukoresha ubwenge buhambaye mu kugera kuri ibyo byose .
Iki kiganiro ariko cyateje impaka cyane muri iki gihugu, zidashingiye ku kuba robot ubwayo yabashije kuganiriza inama nkuru kandi ikomeye nkiriya, ahubwo icyo rubanda rwakomeje kwibaza ,ni ukuntu robot cyangwa imashini, yahabwa ubwenegihugu n’Ubwami bwa Arabia Saoudite ,mu gihe hari abaturage ahanini bakomoka muri Afurika birirwa bahambirizwa, ntibanabone ubagirira ibambe.
Ibi kandi biravugwa mu gihe hari ikibazo muri porogaramu bita “Kafala” muri iki gihugu ,ikaba ari uburyo bwashyizweho bwo guhuza abaturage b’iki gihugu ,n’abandi bantu baturuka imihanda yose ku isi baje gushaka imirimo muri Saoudi Arabia ,aho bagera bagakoreshwa uburetwa ,abandi bagahohoterwa hamwe no gukorerwa iyica rubozo ,nyamara ntihabe hari uwahirahira ngo abone ubwenegihugu nk’iyi machine!
Gusa ikiriho ni uko abanya Arabia Saoudite bishimiye ko mu mateka y’isi ,iki gikorwa gitangaje cyashoboye kubera mu gihugu cyabo, kugeza ku rwego rw’uko iyi machine muntu yahawe ubwenegighugu .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa aba baturage bakomeje kwibaza impamvu mu gihugu cyabo ikiremwa muntu aho abagore bwa mbere bagihatanira kugira uburenganzira bwo gutwara imodoka, ubundi kandi igitsina gore kikaba ari bwo bwa mbere abagore bagiye kuba bakwemererwa kujya bajya kureba imipira mu bibuga by’imikino.
Ikibazwa rero kikaba ari ukuntu imashini zahabwa ubushobozi burimo n’ubwenegihugu ,ariko abaturage bakaba bagihatana kubona ubwabo bwite ntibanabubone .
Umuturage umwe kuri Twitter ye yagize ati : « Sophia, ubu rero ubaye umunya Arabia Saoudite, ngaho rero uzahirahire utembere utambaye hijab tukurebe” .
Muri iki kiganiro robot Sophia yahaye umunyamakuru wayibazaga ariko ,kimwe mu bintu byabaye nk’ibitekerezwaho ,ni uko Arabia Saoudite yaba ishaka kwerekana ko ari igihangange mu by’ikoranabuhanga .
Mu gihe gito iki kiganiro kibaye , abaturage ba Arabia Saoudite bahise bafungura akamenyetso k’inyuguti H ,mu cyongereza bita Hashtag kavugaga kati :
#Robot with saudi nationality , nko kuvuga ngo Robot yahawe ubwenegihugu muri Arabia Saoudite yahise ivugwaho inshuro 30.000 mu masaha 24 , mu gihe indi Tweet ijya gusa n’iyi;
Ni ivuga iti :
“Sophia arahamagarira abimukira bakora hano guhambira utwangushye bagataha , ibi bikaba bisa n’ibiteye impungenge abantu bagiye gushaka akazi muri iki gihugu ,ko baba bari gucirwa amarenga ko mu gihe kidatinze ,akazi kabo kazahabwa imashini ,bagataha amara masa aho baturutse ,cyane ko izi mashini zizaba zikora ubutaruhuka ,nta n’igihembo zisaba nkabo”.
Abahanga bakunze gukoresha amamurikabikorwa mu by’ikoranabuhanga ariko nabo ,bemeza ko kuvugisha imashini aka kageni bidasanzwe,kuko ubusanzwe byajyaga bikorwa ariko izi machine zikanyuranya cyane mu bibazo zahabwaga gusubiza.
Mu kwezi kwa Werurwe 2016 ,umuhanga David Hanson yagerageje kubaza robot, ati ”
Ese maama wa mashini we ,aho ntiwaba waraje mu isi kurimbura ikiremwa muntu , nsubiza”.
Iyi machine nayo ntiyazuyaje kumusubiza iti “Ok, Njye naje kurimbura ikiremwamuntu”.
Iki gisubizo kikaba cyarateje impagarara ku rwego rwo hejuru ,aho abantu bahise batangira kwigengesera imikoreshereze y’izi mashini benshi baba bashimagiza ,ku mpamvu zitavugwaho rumwe na benshi, gusa kuri iyi nshuro Sophia ikaba yarakosoye iya mbere ,yizeza abatuye isi kuzabageza kuri byinshi byiza.
![Imashini [ robot ] ikoze nk’umugore yatanze ikiganiro mu nama inahabwa ubwenegihugu 3 YouTube player](https://i.ytimg.com/vi/dMrX08PxUNY/maxresdefault.jpg)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall / Bwiza.com


