Ahagana saa mbiri z’ijoro ku itariki ya 29 z’ukwa 10, nibwo umuntu yanyoherereje mesaje kuri telefone yanjye, ati ‘nyarukira kuri lodge, urebe ibyo umugabo wawe arimo gukora”.
Ntabwo nazuyaje, naragiye ngerayo, ndamuhamagara aritaba ariko atazi ko ndi hafi aho, arambeshya ambwira ko ari ahandi hantu, tujya impaka ndende birangira akinguye kuko nifuzaga kureba umuntu yansimbuje.
Twakubitanye amaso nkubitwa n’inkuba, ndebye nsanga n’umukobwa twiganye, tuziranye nubwo bwose tutari inshuti cyane, nabuze icyo nkora, umukobwa ati ‘mbabarira ntabwo narinzi ko ari umugabo wawe”.
Nahise nitahira, hashize iminsi 4 ariko n’umugabo wa njye asigaye agera mu rugo akampunza amaso, kuko byamuteye isoni mu rwego rwo hejuru, ariko na njye ndumva umutima uremerewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwo mukobwa nita indaya nubwo bwose twiganye, nawe amaze kunyandikira ubutumwa inshuro 4, ambwira ngo iyo aza kumenya ko umugabo ari uwanjye, ntiyari kumpemukira, yongeraho ko ibyo akora ari ukubera ubuzima, nta yandi mahiramo.
Basomyi ba bwiza.com nubwo ntivuze, kuko sinifuza ko amazina yacu twese agaragaramo, ndabasa inama rwose, nkore iki? umutima wanjye uraremerewe ku buryo wenda no gusandara.
Sinzi bwari ubwa mbere basambana, sinzi niba baramenyanye kubera njye, umugabo wanjye kongera kumwizera sinzi ko nzongera kubigira, uwo mukobwa basambanaga nubwo ambwira ngo ibyo akora byose ni ubuzima, sinzi ubwo buzima avuga, mbese numiwe.
Mungire inama kuko n’akazi kananiye, intekerezo zambanye nyinshi. Murakoze!!!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


