Abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bamaze Icyi (Summer) bakora ndetse biga mu kigo cy’ubushakashatsi cya Kaminuza ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batsindiye amatike yo kwerekeza mu irushanwa ryo guhatanira igihembo cya World Food Prize muri Iowa nyuma y’aho poster (affiche) yabo itsindiye.
Poster y’aba banyeshuri b’Abanyarwanda; Tonny Ruhinda na Joviale Uwase, yabonye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryabereye muri Kaminuza ya Nebraska ryatewe inkunga na Global Engagement, n’Ishuri ry’ubumenyi mu by’ubuhinzi, umutungo kamere n’amazi y’ibyo kurya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Affiche y’aba banyeshuri b’Abanyarwanda yahiswemo bitewe n’uko yagaragazaga ibyo Joviale na Tonny bagezeho ubwo barimo kwiga ndetse inagaragaza neza ingamba bafitiye igihugu cyabo. Aba basore bakaba baragize uruhare mu mishinga 2 y’ubushakashatsi; harimo uwo gufata neza ubutaka ku buryo burushaho gutanga umusaruro.
Ubwo bari muri iri rushanwa nk’uko iyi nkuru dukesha businessfarmer.com ivuga, Tonny na Joviale baganiriye n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubuhinzi nab a rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kurushaho kumva imbogamizi zikiri mu buhinzi n’amahirwe ari ku mugabane wa Afurika ndetse no kumva ibibazo byaba birebana n’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


