Uburakari bwatumye umugabo yikata igitsina kuko umugore we yanze ko batera akabariro

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ghasi Ram w’imyaka 37 aherutse kwikata igitsina n’icyuma ahima umugore we wari umaze igihe yaranze ko baryamana ngo bakore urukundo.
Uyu mugabo wo mu gace ka Uttar Pradesh gaherereye mu majyaruguru y’igihugu cy’u Buhinde, ngo yatashye yasinze, ageze mu rugo asabye umugore we ko yaza bakaryamana ndetse bagatera akabariro, uyu mugore witwa Manjhri Devi, na we w’imyaka 34, yaramwangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ghasi wari wasinze, ngo yahise asingira icyuma ahita yikata ubugabo bwe avuga ko nta cyo bukimumariye kuko n’umugore yishakiye atakimwikoza.
Abamusanze mu rugo mbere y’uko ajyanwa kwa muganga, yababwiye ko nubwo yari yasinze, ko yari amaze imyaka igera ku 8 adatera akabariro n’umugore we ko yari yaramwangiye bityo kandi ko atagombaga kumuca inyuma.
Uyu muryango umaranye imyaka 18 ubana, ukaba wari ufite abana 3 barimo umuhungu umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *