Umugabo witwa Fanroi Mochachi w’imyaka 45 y’amavuko wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, aherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gufatwa asambanya imbwa y’umuturanyi we, yayiboshye.
Uyu mugabo w’umugore n’abana 6, ngo yafashe iyi mbwa ikiri nto kuko imaze amezi 8 gusa ivutse, abanza kuyiboha amaguru n’amaboko ndetse ayizirika n’umunwa ngo itaza gusakuza cyangwa ikaba yamuruma.

Mochachi yiyemerera ubwe ko yahuye n’imbwa 2 mu minsi yashize ari hafi y’iwe, ikibwakazi n’iy’igiherumwe, yarangiza akirukana iy’igiherumwe agasigarana iy’imbwakazi akayikorera ibya mfura mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko atazi uko bwaje ndetse ko ari igishuko yahuye na cyo ubwo yari akubitanye n’izi nyarubwana agahita atekereza kuryamana n’imwe muri zo.

Uyu mugabo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 5 mu gihome, ashinjwa guhohotera inyamaswa, guhesha isura mbi umuryango we dore ko yari afite n’abana agomba guha urugero rwiza, kuba yasambanyije imbwa kandi afite umugore ibi bikaba byarafashwe nko kumutesha agacuro no kumwandagaza.
Biteganyijwe ko narangiza igihano azaza mu ruhame agasaba imbabazi abaturanyi n’umurayango we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


