Umunyarwanda Kwizera Olivier ukina muri Afurika y’Epfo azamara amezi 3 adakandagira mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ‘Free State Stars’ yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo azamara amezi atatu adakora ku mupira kubera imvune ikomeye yo mu ivi yagize ubwo ikipe ye yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya Bidvest.

Kwizera Olivier yavunitse mu ivi ry’iburyo ubwo ikipe ‘ Free State Stars ‘ yakinaga na Bidvest mu mukino wa gicuti, ku tariki ya 12 Ukwakira 2017.

Abaganga ba ‘Free State Stars’ , batangaza ko yabazwe neza avurwa , iyi mvune izatuma amara amezi atatu hanze y’ikibuga, bivuze ngo azongera gukora imyitozo mu mpera z’Ukuboza cyangwa muri Mutarama umwaka utaha 2018.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aganira na Ruhagoyacu, Olivier Kwizera yavuze ko nyuma yo kugira imvune mu ivi, abaganga b’ikipe ye bari kumwitaho neza, kubagwa byagenze neza ku wa 26 Ukwakira2017, azamara amezi atatu adakora imyitozo.

Yagize “meze neza hano muri Afurika y’epfo, usibye ko navunitse ivi ry’iburyo, abaganga bampaye ikiruhuko cy’amezi atatu ntakina, bigenze neza nagaruka mu myitozo mumpera z’Ukuboza”.

Olivier Kwizera , ni umusore w’umunyarwanda w’imyaka 22, yageze muri Afurika y’Epfo avuye mu ikipe ya Bugesera Fc aguzwe na Free State Stars, ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri, nta mafaranga yatanzweho yo kumugura kuko yari asoje amasezerano na Bugesera FC, gusa hamenyekanye ko afata umushara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadoraLi y’Amerika.

Free State Stars uyu munyezamumu akinira itozwa n’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Fc 2013/2014, Umubirigi Luc Elymael.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *