Umugabo witwa Jade Robinson w’imyaka 25 ukomoka mu mujyi wa Jarrow mu Bwongereza yashyize ahagaragara amafoto yafotoye mu gutwi kw’imbwa ye yerekana uburyo yabonyemo ishusho y’isura ya perezida w’Amerika Trump.
Iyi foto yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari ukwibasira umukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi, abandi bakavuga ko ibyo yafotoye nta ho bihuriye n’isura ya Perezida wa 45 w’Amerika ariko hakaba n’abavuga ko bijya gusa.
Uyu mugabo ukiri muto ngo yafashe kamera afotora mu gutwi kw’imbwa ye ashaka koherereza umuganga w’amatungo ifoto, dore ko imbwa ye yari irwaye ikibyimba mu gutwi agira ngo bazayibage bagikuremo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kwitegereza iyo foto, ngo yaje gusangamo isura ya Perezida Donald, ahita ayishyira ku karubanda anatangaza ko ari ubuvumbuzi atari azi yasanze mu gutwi imbere kwa nyarubwana ye.

Uyu mugabo anavuga ko bamuciye amafaranga menshi yo kuvuza imbwa ye, akaba ari no gusaba imfashanyo ngo azabashe kuyabona aho kugira ngo imupfire mu maso kandi yayikundaga cyane.
Avuga ko kugira ngo afotore iyi foto yahengereye nyarubwana ye yasinzirike akifashisha kamera nini ishoboye kuko imbwa ye ubusanzwe yanga umuntu uyireba mu gutwi binatewe n’icyo kibazo ifitemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


