Rugby: Ikipe ya Remera Buffaloes iritegura gukina n'iyo muri Uganda, mu gihe hakivugwa bomboribombori mu bayobozi

Sangiza iyi nkuru

Iikipe yo mu Rwanda ya ya Remera Buffaloes iri kwitegura kwakira ikipe yo muri Uganda mu mukino wa Rugby, mu gihe hakivugwa kutavuga rumwe mu buyobozi bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri uyu mukino.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru bwiza.com avuga ko mu byumweru bitarenze 2 gusa, ikipe yo mu gihugu cya Uganda nayo ikina umukino wa Rugby ariko hadadatangazwa izina ryayo, izaba isesekaye mu Rwanda, aho izahura na Remera Buffaloes , nyuma na yo ikazajya muri kiriya gihugu mu mukino wo kwishyura.
Nubwo ikipe ya Remera Buffaloes yitegura kwakira ikipe yo mu gihugu cy’abaturanyi, haracyavugwa ikibazo cyo kutavuga rumwe no kutumvikana ku bayobozi bakuru b’iyi kipe yo mu Rwanda, kugeza ubwo bamwe muri bo batanitabiriye imikino ya shampiyona iheruka igera kuri 6.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha abatungwa agatoki ku kuba bataragiye bagaragara mu mikino harimo perezida Makombe Benjamin wagaragaye mu mikino ibanza gusa, iyo kwishyura akaba atarayigaragayemo, kimwe n’umutoza w’iyi kipe Bikamba Lucien na we utarigeze agaragara mu myitozo ku mikino igera kuri 6 kugeza no kumukino wa nyuma.
Nubwo aba bayobozi batungwa agatoki kuba hari ibyo batubahirije kuva irushanwa rya 2017, kugeza ubu ntibarabasha gutanga ubusobanuro ku mpamvu batigeze bagaragara muri iriya mikino kandi bari babifite mu nshingano za bo.
Ikindi ni ukuba muri federasiyo ya Rugby y’urwanda bitifashe neza uhereye uko shampiona yakinwe ndetse n’uburyo bagiye batumira itangazamakuru kimwe n’urubuga rwa yo ruherukaho amakuru ya 2015 imyaka ibiri ikaba yihiritse kandi hakinwa shampiona buri mwaka ibi na byo bikaba ari bimwe mu byanenzwe nk’ibitagenda neza muri Rugby yo mu Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko mu mwaka utaha wa 2017, abayobozi b’iyi federasiyo bazaba basoje manda y’imyaka 4 igenwa nitegeko ry ‘urwanda bityo hakaba hari no gutekerezwa ku bikorwa by’amatora.
Shampiyona ya Rugby mu Rwanda 2017 yitabiriwe n’amakipe 9, ikipe ya Remera Buffaloes I ba ari yo yegukana irushanwa mu mukino wa nyuma wari wayihuje na Thousand Hill n’amanota agera ku 9 kuri 3 ya Thausand hill.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *