Leta y’u Burundi yabujije Ambasade y’ u Bubiligi mu Burundi kwizihiza ibirori bya “Belgian Week” iki gihugu kizihiza hirya no hino ku isi aho gihagarariwe.
‘Belgian Week’ ni icyumweru Ababiligi aho bari hose hirya no hino ku isi bizihiza, bagahurira mu birori, bamurika umuco wabo banungurana imitekerezo ku iterambere ry’igihugu cyabo n’ububanyi n’amahanga, muri aka karere u Burundi ruherereyemo bikaba ari umwihariko kuko ari bwo bwahakoloneje.
Mu Burundi ibi birori byaburijwemo mu mpera z’ icyumweru gishize bitewe n’uko u Bubiligi n’u Burundi umubano wabyo udahagaze neza kuva muri Mata 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kumenyeshwa ko Leta y’ u Burundi yanze ko Ambasade y’ u Bubiligi yizihiza iki cyumweru, uhagarariye iki gihugu yahise abitangaza ndetse anasaba abari batumiwe kubihanganira.
Ubwo mu Burundi hatangiraga imyigaragambyo yamaganaga Nkurunziza kuri manda ya 3, Leta y’u Burundi yagiye ishinja u Bubiligi kuba inyuma y’ibyo bikorwa dore ko nabwo bwari mu bihugu byamaganaga iyo manda.
Ikinyamakuru BurundiDaily, gitangaza ko kugeza magingo aya, Leta y’ u Bubiligi ishimangira ko inyota y’ ubutegetsi ya Perezida Nkurunziza n’ ishyaka rye CNDD/FDD ari byo byatumye igihugu cy’ u Burundi kirushaho guhura n’ ibibazo bya politiki ndetse n’ ubukungu.
Umubano mubi hagati y’ibi bihugu byombi, wagiye ugaragara no mu myigaragambyo itandukanye yagiye itegurwa n’ abayobozi bakuru ba CNDD/FDD, bahamagariraga abaturage kwamagana umubiligi, ko ibibazo byose u Burundi burimo byakuruwe na bwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


