Umuvugabutumwa mu gihugu cya Ghana, Rev. Isaac Owusu Bempah yateje impaka zidasanzwe mu gihugu cye no mu banyamahanga babashije kumwumva mu kiganiro kuri televiziyo imwe mu gihugu cye avuga ko amazina ya Yesu Christ atariyo mazina ye nyakuri .
Mu kiganiro uyu muvugabutumwa abantu bemeraga akaba n’umuyobozi w’itorero Glorious Word Power Ministry International, aherutse kugirira kuri televiziyo yitwa Kofi Tv yo muri kiriya gihugu yagize ati “The name “Jesus Christ is fake” cyangwa se amazina “Yesu kirisitu” si yo ya nyayo..
Yakomeje avuga ko amazina nyakuri y’umwana w’Imana uvugwa muri Bibiliya, waje agapfira ku isi ngo ayicungure, amazina ye ari “ Yeshua HaMashiach.”
“Yeshua” bisobanura icungurwa na ho “HaMashiach” bigasobanura uwasutsweho amavuta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rev. Owusu Bempah yagaragaje ko Yesu w’I Nazareti uvugwa mu isezerano rishya no mu zindi nzandiko atabayeho, ahubwo ko ari ibintu by’ibihimbano by’Abaromani, kugira ngo berekane uwo Messiya wari kuzaza gucungura umuntu.
Akomeza avuga yesu uvugwa muri biriya bitabo atabayeho ahubwo ko ari igikoresho cyifashishijwe kugira ngo Abaromani barekere aho gukomeza kwisengera imana za bo ahubwo bumve ko hari n’indi mana izohereza umuntu kubabatura mu byaha.
Akomeza avuga ko amazina ya Yesu Christ yamenyekanye mu isi ariko ko mu ijuru uwo yesu azwi ku mazina ya “ Yeshua HaMashiach.”
Ku bijyanye n’ubuhanuzi, avuga ko abapasiteri bakora ibitangaza mu izina rya Yesu nk’ibikoresho cya “ Yeshua HaMashiach” kuko Yesu ari ryo abantu bahita bumva vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


