Min. Kaboneka asanga igifungo cya burundu ari cyo cyaca ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis yasabye Inteko Nshingamategeko kwiga ku itegeko rizajya rihanisha igifungo cya burundu abafatiwe mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge.

Min.Kaboneka yatangaje ko kugirango ibi bikorwa birandurwe ari uko Inteko yakwihutisha kwiga ku mushinga wo guhana by’ intangarugero abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ abacuraza abantu babacishije ku mipaka mu buryo bufifitse.

Ibi kandi ngo byagiye bimenyeshwa inzego za Leta zishinzwe ububanyi n’ amahanga, iz’ umutekano, ndetse n’ urwego rushinzwe abasohoka n’ abinjira.

Yagize ati “Aho kugirango umucuruzi w’ ibiyabwenge ahanishwe imyaka 2 gusa, ubundi arekurwe asubire icyaha, ahubwo ndumva igihano cyakwiyongera kikaba burundu”.

Ku ruhande rumwe, Kaboneka yavuze ko nta mananiza ahari mu kurwanya ibi byaha kuko Leta yiteguye kurwanya ikintu cyose cyagira ingaruka ku mutekano w’ igihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aha yavuze ko mu gushinga urwego rwa DASSO, harimo kuzitoza no kurwanya ibiyobyabwenge no guta muri yombi ababicuruza ndetse n’ ababikoresha.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’ abasoka, Anaclet Kalibata we yavuze ko urwego ahagarariye rudahwemye gufata abinjiza ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga agasaba kunganirwa n’ubutabera.

Ati “Ndasaba ahubwo ko ubutabera bwatwunganira bukarushaho gufatira ibihano bikaze abakora isubiracyaha”.

Kugeza ubu, ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ihanisha umuntu wese ukora, ucuruza ibiyobyabwenge mu Rwanda igifungo kiri hagati y’ imyaka 3 n’ imyaka 5 ndetse n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda ari hagati y’ ibihumbi magana 5 na miliyoni 500.

Mu gihe Abadepite bagiye kwihutisha umushinga wo kuvugurura iki gitabo (Code Penal) ngo bizatuma umuntu wese uzafungwa inshuro irenze imwe azira ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge azajya akatirwa burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *