Nitwa Mugemana, mfite umugore n’abana 3 b’abakobwa, umukuru afite imyaka 11, umuto afite 3 ariko ndumva nshaka y’uko twabona n’akana k’agahungu.
Ntavuze menshi rero, hari igihe mba ndi mu bandi bagabo, nkumva bavuga ko igitsina cy’umwana gitangwa n’umugabo bitewe n’uburyo, amasaha,… yakoreyeho imibonano mpuzabitsina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abo mbajije bose bambwira ko nta bumenyi babifiteho, dore ko hari naho nasomye ko kugira ibya rimwe nabyo bibitera ariko njye ririmo tubiri, ndakeka ntari muri abo.
Nkuko mbona hano kuri bwiza.com mudufasha mu kutugira inama, nabazaga niba hari uwaba abifiteho ubumenyi aduhugure, ese ubwo buryo bubaho, ku buryo umuntu yatera unda ikazavukamo umuhungu.
Umwana ni nkundi, si uko ntishimiye abo mfite ariko n’agahungu kaba gakenewe mu muryango, murakoze Imana ibahe umugisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


