Kaniga: Abagabo babyukira ku musururu abagore babo bavunwa n'imirimo

Sangiza iyi nkuru

Abagore bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bavuga ko abagabo bo muri ako gace badakunda kwitabira imirimo y’urugo irimo ubuhinzi, bigatuma bakora bonyine, mu kubeshaho urugo ruba rukeneye amaboko y’impande zombi, bigatera ubukene mu muryango.

Abagore bo muri uyu murenge bazindukira mu mirima, bagasiga bamwe mu bagabo babo mu buriri. Hari kandi n’abandi bahita bajya kureba bagenzi babo mu ngo zabo ngo bakabyuka binywera ikigage nkuko bigarukwaho n’abagore bo muri uyu murenge.

Mukankaka Laurence w’imyaka 60 utuye mu kagari ka Nyarwambo muri uyu murenge, avuga ko abagabo bo muri aka gace batitabira gufasha abo bashakanye.

Ati “ Usanga bavunisha abagore nko mu guhinga, ugasanga umugore arahinga wenyine kandi afite umugabo. Abagabo usanga babyuka biganirira cyangwa se bisangirira umusururu abagore bavunika bonyine.”

Akomeza avuga ko usanga umugore nta kindi yakora. Ati “ Umugore nyine aravuga ati ‘ nintahinga n’umugabo yanze guhinga, tuzatungwa n’iki? Ibyo bituma akora wenyine kugirango batazicwa n’inzara.”

Banama Charite w’imyaka 46 avuga ko hari bamwe usanga bafatanya n’abagore babo muri iyo mirimo, uretse ko ngo hari ababaseka. Ati “ Usanga umugabo babonye mu murima afasha umugore we, bamwe bavuga ko asa n’uwahawe inzaratsi n’umugore (baramuhaye).”

Kamana Cyprien wo muri uyu murenge avuga ko abona uyu muco ukomoka muri Uganda, kuko ngo usanga abagabo baho bafatwa nk’abatware ku buryo ngo usanga abagore babubaha mu buryo budasanzwe, bigatuma batabasaba kujyana nabo mu murima.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bangirana Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo kigira ingaruka zitandukanye ku muryango, zirimo ubukene.

Ati “Ingaruka zo ni nyinshi niba umugore n’umugabo baba mu rugo rumwe bose bagize umuryango umwe, iyo rero imbaraga zaciwemo kabiri umwe akajya gukora undi ntakore kandi ari bukenere gufata kuri bya bindi mugenzi we yakoreye hazamo ikibazo cy’uko ubushobozi bw’umwe budahagije. Icyo tubashishikariza ni uko umunsi ku wundi bakwiye gufatanya.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko asanga uyu muco utari mwiza ngo wagaragaye muri aka gace uturutse ku kibazo cy’ubushoreke cyakunze kugaragara mu gice cy’urukiga na hamwe na hamwe mu Rwanda.

Ati “Bijyana n’amateka y’abagabo babaga bafite abagore benshi. Ni imyumvire yari iri mu baturage itari myiza yo kumva ko niba umugabo afite abagore benshi, uyu munsi arajya aha ejo ajye hariya, imbaraga ze mu gukora akazi gasanzwe ukabona ntazikoresha, ariko uyu munsi aho bigenda bigabanukira abagabo nabo bamaze gusobanukirwa ko bafatanya n’abagore bakajyana mu mirimo itandukanye.

Ku bijyanye n’utubari avuga ko bashyizeho amasaha y’utubari ngo abagabo be kutuzindukiramo, bemererwa kuzajya bajyayo mu masha ya nyuma ya saa sita.

Akomeza avuga ko ayo mabwiriza amaze gushyirwa mu bikorwa, ku buryo ngo umubare w’abajyaga bahunga imirimo bakirirwa mu tubari wagabanutse.

Muri rusange ngo usanga abagabo bo muri aka gace bizihirwa no gukora mu mirima y’icyayi cyangwa mu nganda zacyo, ariko ngo ntibitabira imirimo irimo ubuhinzi n’iyindi itandukanye y’urugo.

Impamvu abo baturage abenshi bagizwe n’abagabo bagana mu cyayi ngo ni uko ari imirimo ituma babonera amafaranga ku gihe, ku bijyanye n’abagabo kandi ngo ni imirimo idasebye kuri bo.

Umurenge wa Kaniga ni umwe mu mirenge 21 y’akarere ka Gicumbi, ufite ubuso bwa km2 39.5, uhana imbibi n’igihuga cya Uganda. Utuwe n’ Abaturage 16.869 bari mu miryango 3501. Muri uyu murenge haherereye uruganda runini rw’icyayi rwa Mulindi. Hera icyayi cyo mu misozi miremire, dore ko abahinzi bagihingayo bagera mu 5000, bibumbiye mu makoperative abiri.

index
Kuba abagabo batitabira imirimo irimo n’ubuhinzi, ngo ni imbogamizi ku iterambere ry’umuryango

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *