Abakora ubucuruzi buciriritse bashinjwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu guhohotera abana

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, iratunga agatoki bamwe mu bacuruzi baciriritse kugira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana.

Iyi Komisiyo iravuga ko magingo aya, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane irishingiye ku gitsina, riri gufata intera ndende, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’iyi Komisiyo.

Komiseri muri iyi Komisiyo, Makombe Jean Marie Vianney, ati “ Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015, twasohoye raporo y’umwaka wa 2015-2016 bigaragaramo, ariko na raporo y’uyu mwaka twagejeje ku nteko ishinga amategeko ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa cumi, naho hagaragara ikibazo cyo gusambanya abana, ibyo bintu rero twasanze biremereye”.

Akomeza agira ati “ Ariko hari n’ubushakashatsi Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango iherutse gukora muri iyi minsi, ku buryo yasanze muri uyu mwaka ushize, abana ibihumbi 17 baratwaye inda; ariko kandi twumvise n’ejo ko hari umwana wo muri Kamonyi wabyaye yararimo akora ibizami bya Leta, ikizamini cya nyuma yagikoze yabyaye uwo munsi, bagomba kukimushyira aho yari ari mu bitaro, byumvikane rero ko ni ikibazo gikomeye cyane, abana ibihumbi 17 mu mwaka umwe gusa, abo ni abamenyekanye ni benshi, kandi ikibazo kiragaragara ko kigenda gifata umurego.”

Ikibazo gifite imizi mu ngeri zitandukanye, n’abacuruzi baratungwa agatoki!

Uyu muyobozi akomeza asobanura ko ubukana bw’iki kibazo, bufite imizi mu bintu bitandukanye, harimo n’uko abacuruzi bato bato, babigiramo uruhare, aho ngo bamwe muri bo bashukisha abana amafaranga, bakabakoresha imibonano mpuzabitsina

Komiseri ati “ amashuri yisumbuye ari mu mirenge, ari muri za santere z’ubucuruzi hafi aho, iyo bagiye gutaha[abana] banyura ahongaho, banyura ku maduka bakaba baguramo utuntu, cyangwa se hari n’abandi bantu bashobora kubashuka bakaza kubagurira utuntu muri ya maduka, baba abacuruzi nabo barimo kuko abenshi nibo baba banafite amafaranga, ashobora no kumujyana ahantu mu runywero, akamugurira utuntu cyangwa aho barira akamugurira ibiryo cyangwa se ibintu byokeje mu rwego rwo kumwikururira kugira ngo amwiyegereze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abacuruzi babivugaho iki?

Umucuruzi mu mujyi wa Ruhango,
Ngendahayo Francois,
akaba n’umuyobozi w’isoko ryaho rya Kijyambere, avuga ko ikibazo cy’abacuruzi bashuka abana gihari, akabisobanura muri ubu buryo
“ babashukisha udufaranga babafatiranye n’ibibazo,cyane cyane ko abenshi baba bava mu miryango ikennye nkuko twabibonye, abandi babashukisha kubagurira utuntu tw’uduhendabana, twa bombo, amandazi, bakabafatiraho bakabahohotera”.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu gikorwa cyo guhugura aba bacuruzi

Tariki ya 16 Ugushyingo, uyu mwaka wa 2017, nibwo iyi Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yahuguye abacuruzi baciriritse bo mu karere ka Ruhango, ku kumenya no kurengera uburenganzira bw’umwana. Ibi ngo bizatuma abacuruzi barushaho kwamagana abashora abana mu busambanyi

Komiseri ati “Nubundi umwana abujijwe kujya mu marestora, mu tubari atari kumwe n’ababyeyi be, ibyo byose bano babyeyi twaganiriye nk’abacuruzi niyo baba batari banashaka ariko bagomba kubihugukirwa kugira ngo babyamagane, badufashe kubyamagana kandi badufashe kugaragaza abantu bashora abana mu busambanyi”.

Usibye guhugura abacuruzi, iyi Komisiyo iherutse no guhugura abarimu ndetse n’ababyeyi muri buri karere, yahuguye kandi abatwara amagare[bazwi nk’abanyonzi], abamotari[aribo batwara moto], hamwe n’ abashoferi batwara imodoka; nk’ibyiciro bifite aho bihurira n’abana cyane, kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bw’umwana, kandi babwubahirize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubusanzwe ingingo ya 190 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko icyaha cyo ‘gusambanya umwana’ ari imibonano mpuzabitsina yose ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Naho ingingo ya 191 y’icyo gitabo, ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

bamwe mu bitabiriye amahugurwa1
Abakora ubucuruzi buciriritse bahuguwe

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N.J. Claude /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *