Ubwo Raila Odinga yavaga mu rugendo rw’ iminsi 10 yagiriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, polisi ya Kenya yamwakirije ibyuka bihumanya bitewe n’ uburyo abamushyigikiye bari bafunze imihanda iva ku kibuga cy’ indege cya Jomo Kenyata I Nairobi.

Ihuriro ,National Super Alliance (NASA) rya Odinga niryo ryahamagaje abarwanashyaka baryo guha ikaze imodoka ya Odinga.
Ubwo iyi mbaga y’ abashyigikiye Odinga yatangiye kwishimira uwo basanzwe bita BABA(DATA)bateraga intero igira “Welcome Back Baba” polisi nayo yahise igota imodoka yari itwaye Odinga inatatanya abari baje kumwakira.
Abantu 3 nibo bishwe barashwe ubwo imbaga y’ abantu bashyigikiye Odinga bari bafunze imihanda mikuru mikuru y’ umurwa wa Nairobi nk’ uko bitangazwa na AFP.
Imirambo y’ aba bantu 3 bapfuye yari ku muhanda mu gace ka Muthurwa aho abapolisi bari bakoze ibirindiro bikaze barasa abigaragambyaga, banabatera amazi ndetse n’ ibyuka bihumanyije.

Mu gihugu cya Kenya hongeye kuba ibibazo by’ umutekano mucye nyuma y’ amatora aherutse kuba muri 2007 nabwo abari inyuma ya Raila Odinga bahanganaga n’ abashyigiye Uhuru Kenyata abantu benshi bakahasiga ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa itandukaniro ni uko Odinga yari yatsindiye ikirego yatanze mu Rukiko rw’ Ikirenga avuga ko amatora ya Perezida wa Repubulika yo ku itariki ya 8 Kanama 2017 atabaye mu muco.
Aya matora yaje gusubirwa ariko Raila Odinga ntiyanyurwa n’ imyiteguro azagusaba abamushyigikiye kutitabira amatora.
Ku nshuro ya kabiri nabwo , Odinga yaratsinzwe aho kugeza magingo aya akomeje gusaba ko amatora yasubirwamo ku nshuro ya 3.
Nyuma yaho ibyavuye mu matora bitangajwe muri Kenya byatumye igihugu gicikamo kabiri ku ruhande rumwe abashyigikiye Odinda bakomeza guterana amabuye n’ abashyigikiye Uhuru Kenyata ibyo bigatuma polisi yitambika igakoresha imbaraga mu gutatanya abashyamiranye kuko baba bitwaje intwaro.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


