Guverinoma ya Israel yatangaje ko igiye kwirukana impunzi z’abanyafurika zibarirwa mu bihumbi bisaga 40 zinjiye muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, zigasubira iwazo.
Ibi ni ibikubiye mu myanzuro y’ibyavuye mu nama yateranye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, inama yari iyobowe na minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu ikaba yaranzuye ko izi mpunzi ziganjemo abo ku mugabane w’Afurika zifite amezi atarenze 3 gusa zikaba zamaze gushirayo zisubira iwabo.
Ubutumwa bwatanzwe n’inzego z’umutekaano mu gihugu, bwo buvuga ko mu gihe abarebwa n’iri tangazo badashyize mu bikorwa ibikubiye muri iri tangazo hazakurikiraho kubafunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bimukira biganje mu gace ka Holot gaherereye mu majyepfo y’igihugu bakaba barinjiye mu mazi atarenze 4 gusa.
Ubuyobozi bwa kiriya gihugu bwatangaje ko abasaga ibihumbi 35 binjiyeyo nk’abimukira mu buryo butemewe n’amategeko, umubare munini ukaba ari aw’abanya-Erythrea abandi bakaba bakomoa mu ri Sudani y’Epfo.
Aba bimukira bahawe amezi 3 gusa uhereye ku itariki ya 16 Ukuboza, uyu mwanzuro ukaba waranafashwe bibanje kuganirwaho n’umuryango mpuzamahanga itandukanye hakemezwa ko turiya guce dusa n’utwigaruriwe n’abimukira tugomba gusubizwa leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


