Umwana w’umuhungu w’imyaka 2 y’amavuko yatunguye abantu ubwo yabyukaga akicara mu isanduku ubwo bari mu mihango yo kumusezeraho ngo bamushyingure.
Uyu mwana wo mu gace ka Belem gaherereye mu Majyaruguru ya Brésil, ngo yabyutse yicara mu isanduku asaba amazi yo kunywa abantu benshi baratungurwa.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mwana yari amaze umunsi umwe byemejwe n’abaganga ko yashizemo umwuka azize indwara y’umusonga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo abantu rero barimo bategura umuhango wo kumusezeraho no ku mushyingura, uyu mwana witwa Kelvin Santos ngo yahise abyuka avuga n’ijwi rituje asaba amazi yo kunywa.
Ababyeyi be bemeza ko bamukuye ku bitaro bya Belem ku mugoroba wo kuwa Gatanu yapfuye ndetse banamushyize mu ishashi ya purasitiki yagenewe gushyirwamo imirambo, ku munsi wo kuwa Gatandatu akirirwa abantu baza kumusezeraho ari mu isanduku ipfunduye ariko umuhango wo kumushyingura wagerwaho bakabona arabyutse aricaye ndetse agasaba amazi yo kunywa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com


